Kudacogora gukora neza – Ev. Hitimana Marie De Joie
Abagalatiya 6:9 Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari.
Intego y’ijambo: Kudacogora gukora neza
Umuntu iyo amaze kwakira Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe ahinduka mushya ukwiye kurangwa no gukora neza igihe asigaje cyose akiri mu mubiri.
Kubera ko hari byinshi byatuma umuntu acogora niyo mpamvu Umwuka w’Imana adukomeza ngo tudacogora nubwo Ibyo kuducogoza duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi (ubukene, uburwayi, ibyago, n’ibindi bibazo bitandukanye umuntu ahura nabyo).
Kandi kugirango tuzabone ingororano nuko tudacogora nk’uko ijambo rivuga ngo ‘Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabītura ubugingo buhoraho. (Rom.2:7)
Bimwe mubyadufasha ngo tudacogora
1. Kumenya urukundo Imana yadukunze (Yoh3:16)
2. Kumenya icyo Yesu yakoze (kol. 2:13-15)
3. Kumenya agaciro ko gucungurwa kwacu (1Pet. 1:17,18)
4. Kwibuka intwari zo kwizera (Heb11:1-)
5. Kwibuka amasezerano (Yes. 41:10)
6. Kwiringira Imana (Yes. 40:31)
7. Kumenya ingororano zacu (Efeso: 1:18)
Kubera ko kurangiza neza biruta gutangira twirinde kugirango tutazabura iby’imirimo twakoze ahubwo ngo tuzahabwe ingororano itagabanije.
Amen
Ev. Hitimana Marie De Joie