• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO

Kugira ubugingo buzima – Ev. Habumugisha Thacien

Kwizera Janvier na Kwizera Janvier
25/03/2024
muri INYIGISHO
0
0
Kugira ubugingo buzima – Ev. Habumugisha Thacien
0
Bayisangije
1000
Bayisuye
178

KUGIRA UBUGINGO BUZIMA – HABUMUGISHA Thacien

Twebwe abakristo, ubuzima bwacu bwo kugera ikirenge mu cya kristo no gukorera IMANA, hari ibintu byinshi by’agaciro twahawe tubiheshejwe no kwizera Imana muri Kristo Yesu , kandi bigomba  kurindwa ariko hari kimwe cy’agaciro cyiruta ibindi byose cyo kurindwa amanywa n’ijoro, nta kindi ni ubugingo kuko aribwo buzabona Imana.

YOBU 27:3-6

  • Ubugingo bwanjye buracyari buzima ,kandi Umwuka w’Imana niwo utumpa mpumeka.
  • Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, n’ururimi rwanjye narwo ntiruzariganya.
  • Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye ,kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo.
  • Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura , Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.

1PETERO 4:19 

19. Nuko rero abababazwa  nkuko Imana ibishaka , nibabitse uwo Muremyi  wo kwizerwa ubugingo bwabo , bagumye bakore neza.

KUGIRA UBUGINGO BUZIMA

Nkuko ijambo ry’Imana ritubwira  Yobu yari umukiranutsi, akirinda ikibi cyose ndetse akagerageza no kubirinda abana be, aha bibiliya itubwira ko abana bajyaga biremera ibirori mu ngo zabo, nyuma yabyo Yobu akabahamagara akajya kubatambira ibitambo ngo bezwe kuko yibwiraga ati ahari , abana banjye bacumuye k’Uwiteka.

Uku gukiranuka kwe kwatumye Imana inezerwa ibona ko ntawuhwanye nawe mu isi, ibwira satani iti ”wabonye umugaragu wanjye Yobu ukuntu ari umukiranutsi utunganye, wubaha Imana kandi akirinda ibibi”  Yobu 1:8

Uhereye kera kose satani ni umunyeshyari, niwe se w’ikibi, yahise abwira Imana ko impanvu Yobu akiranuka ari uko yamuhaye ubutunzi bwinshi ko aramutse abyatswe yayihakana rwose ariko Kuko Imana yari izi ubugingo bwa Yobu ndetse n’urukundo akunda Imana, irongera iramuhamiriza, ibwira satani iti Yobu ntankiranukira kubera ubutunzi, iti genda ubitware urebe ko anyihakana gusa wirinde ubugingo bwe. 

Satani ava imbere y’Imana . Yobu atungurwa n’ibyago bikomeye , abana be bose uko bari icumi barapfa , abagaragu barapfa , amatungo barayanyaga mbese asigara nta kintu afite , akomeza gukiranuka aravuga ati “navuye mu nda ya mama nambaye ubusa , nzasubira mu nda y’isi ntacyo nambaye. Uwiteka niwe wabimpaye kandi Uwiteka niwe ubintwaye. ( Yobu 1:21) muri ibyo byago byose Yobu ntiyigeze akora icyaha.

Undi munsi abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, satani agarukana nabo, Uwiteka abaza satani ati aho witegereje umugaragu wanjye Yobu yuko ari ntawuhwanye nawe mu isi, ari umukiranutsi utunganye wubaha Imana kandi akirinda ibibi?

Yakomeje gukiranuka kwe n’ubu (Yobu 2:3), satani akomeza ububi bwe, avuga ko impanvu akomeje gukiranuka aruko afite umubiri muzima, urambuye ukuboko ugakora ku magufwa ye, no ku mubiri we azakwihakana ari imbere yawe, Imana itanga umubiri wa Yobu, icyakora irinda ubugingo bwe. 

Maze Satani ateza Yobu ibishyute bibi uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu gitwariro, bituma yishimisha urujyo maze yicara mu ivu. Satani abonye ko Yobu akomeje gukiranuka anyura mu mugore , aramubwirango “mbese nubu uracyakomeje gukiranuka kwawe, ihakane Imana wipfire” ariko yobu akomeza guhamya gukiranuka kw’Imana ntiyigeze acumurisha ururimi rwe . 

  • Imana igushoboze kuyihamya no mubihe by’ibigeragezo 
  • Yobu ati mbese twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana tukanga guhabwa ibibi? Nshuti mweneda zirikana ko ibikubaho byose Imana iba yabyemeye kandi ntizabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ibibagerageza izabacira akanzu , kugirango mubone uko mubasha kukihanganira. ( 1Abakorinto 10:13)

Inshuti za Yobu zunvise ibyamubayeho, ziza kumureba, ariko bahageze baramuyoberwa kuko yari yarahindanye, Babura icyo bavuga, barumirwa bamara iminsi 7 nta numwe uragira icyo abona yabwira Yobu.

  • Hari igihe kiba umuntu akageragezwa , satani akamuhindanya rwose ariko turashimira Imana ko ijya irinda ubugingo bwacu kandi .(zaburi 121) kandi igakomeza guca akanzu.
  • Ubugingo bwacu bufite agaciro imbere y’Imana , niyo mpanvu ukwiye kugira ubugingo buzima , budakora icyaha ahubwo bunezeza Imana kuko ubugingo bukora icyaha bwo buzapfa rwose.( ezekiyeli 18:4)

Yobu yarababajwe azira gukiranuka, nta cyaha yari yakoze, hoya rwose.  Nkwibutseko kuba ukiranuka ntago bikuraho kugeragezwa, nkuko bamwe bibeshya ko ibigeragezo ari ingaruka z’ibyaha, bakabifata nk’igihano cy’Imana  ariko siko biri ntago ibigeragezo byose ari ingaruka z’ibyaha.

Inshuti za YOBU nazo niko zari zibizi, maze zimushinja ibyaha, ziramubwira ziti rwose ntibishoboka ko Imana yakwemera ko umera gutya atari ibyaha wakoze, ahubwo ihane, ikibi kiri mu biganza yawe ugite kure, uramburire Imana amaboko, wiboneze.

Ariko Yobu ntiyihakanye Imana ahubwo arababwira ati njye nziyuko umucunguzi wanjye ariho kandi amaherezo azahagarara mu isi, kdi uruhu rwanjye nirumara kubora nzareba Imana mfite undi mubiri, nzayireba ubwanjye , amaso yanjye azayitegereza si ayundi, nuko umutima wanjye umarwa nurukumbuzi. ( Yobu 19:25-27)

Nyuma yibiganiro byinshi, Yobu, ahamya ko ari umukiranutsi , arababwira ati “Ubugingo bwanjye buracyari buzima, kandi Umwuka w’Imana niwo utumpa mpumeka.

Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, n’ururimi rwanjye narwo ntiruzariganya.  Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye ,kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. Kandi Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura , Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho”

bwanjye buracyari buzima .

 Buri MUKRISTO wese akwiye guharanira kuvuga iri jamboa buri munsi kandi nta mutima umucira urubanza rwose.  

Kugira ubugingo buzima  :   

  • Mbese ubugingo bwawe ni buzima? 
  • Iminwa yawe se ntago ijya ivuga ibyo uburiganya ?
  • Mbese uri inyangamugayo?
  • Mu bigeragezo uhura nabyo mbese ubugingo bwawe bukomeza kugira ubuzima? 

v Ubugingo bwawe buhagaze gute?

Nshuti mwenedata , ibigeragezo byose duhura nabyo , intambara zose twanyuramo , Imana ishaka ko duhamya gukiranuka kwayo , tukarinda ubugingo bwacu gukora icyaha ngo budapfa kuko intego ya satani tuyibona mu magambo umugore wa Yobu yamubwiye.

Ariko muhumure Imana ntiyababaza umuntu iteka imugirira ibambe . amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose.(Zaburi 34:20 ) . 

Aha niho Petero yabivuze ati “ubwo mutukwa babahora izina rya kristo , murahirwa, kuko Umwuka w’ubwiza aba kuri mwe ariwe mwuka w’Imana. Ati kandi ntihakagire uwo muri mwe ubabazwa  bamuhora  kwica cyangwa kwiba cyangwa gukora inabi yindi cyangwa kuba kazitereyemo . 

Ariko umuntu nababazwa azira kuba umukrito ntagakorwe n’isoni , ahubwo ahimbaze Imana kubw’iryo zina . ( 1Petero 4:14-6)

Akomeza ahugura abantu asoza ababwira ati “Nuko rero abababazwa  nkuko Imana ibishaka , nibabitse uwo Muremyi  wo kwizerwa ubugingo bwabo , bagumye bakore neza.”

Kugira ubugingo buzima , 

Ndakwifuriza kugira ubugingo buzima iminsi yawe yose yo kubaho. Ubugingo bwawe ububitse Umuremyi wo kwizerwa , azakurinda amajya n’amaza. 

Imana iguhe umugisha

Ibiherukaa

Saba Imana ikongere imbaraga - Pst Mugiraneza J. Baptiste

Ibikurikira

Emerera Umwami Yesu agire umwanya umukwiriye mu buzima bwawe - Pst Mugiraneza J. Baptiste

inyigisho

Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste
IJAMBO RY'UMUNSI

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida
INYIGISHO

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Ubwoba bw’ikitazwi – Dr. Fidele Masengo

04/01/2025
IYO IGIHE CYO KURIRA KIRANGIYE – Prof. Dr. Fidele Masengo
INYIGISHO

Kwizera kurarema – Bishop Dr. Fidele Masengo

17/12/2024
Humura Uwiteka azabyikorera – Ev Ndayisenga Esron
INYIGISHO

Ubonye gutabarwa kuva ku Witeka, ugaruriwe ibyari byarabuze

07/12/2024
Nawe uyu munsi yagukorera ikibatangaza -Ev. Esron Ndayisenga
INYIGISHO

Ijwi ry’Uwiteka iyo rije rishwaza ibitwishyiraho hejuru – Ev. Esron Ndayisenga

10/11/2024
Ibikurikira
Emerera Umwami Yesu agire umwanya umukwiriye mu buzima bwawe – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Emerera Umwami Yesu agire umwanya umukwiriye mu buzima bwawe - Pst Mugiraneza J. Baptiste

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.