UMUTEGURO W’IKIBWIRIZA
INTEGO: ABO TURIBO MURI KRISTO YESU
Yesu ashimwe benedata. Nejejwe n’Imana itugiriye Ubuntu bwo gusangira namwe ijambo ry’imana, yashize ku mutima wanjye.
Ndasenga ngo Imana yakingure umutima wawe kugirango wakire ijambo ryayo kubw’umwuka wera. Ijambo ry’Imana ritubwirako kwizera kuzanwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo. (Abaroma 10:17)
Umwuka wera azi icyakugirira umumaro, kuko niwe mwigisha mukuru, kandi Imana niyo ifite igisubizo kubibazo byawe byose.
Nitwa TUYISENGE Christian mwene so muri Kristo yesu, Imana iduhane umugisha.
Intego y’Ijambo n’ukumenya Abo turibo muri Kristo Yesu
Dusome muri 1Yohana 3:1 “Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi.”
Iri jambo ritubwiyeko Data yadukunze urukundo ruhebuje, urwo rukundo rumutera kutugira abana be kandi umwanditsi arashimangira ko ariko turi ntagushidikanya. Nyamara abantu benshi ntibabizi abandi ntibabyitaho bigatuma ubuzima bw’abo bugengwa n’ayandi makuru ababwira inkomoko yabo itariyo, bityo bakabaho ubuzima bubi butabagenewe.
-Abanyabwenge bw’isi batubwiye ko twakomotse mu nguge yagiye ihindagurika kugeza aho ibereye umuntu, muri Bibiriya mu itangiriro bakatubwira ko twese dukomoka kuri Adamu, umuntu Imana yaremye wambere, kandi ko yacumuye twese tugahinduka abanyabyaha, bityo twese tugahura n’ingaruka z’icyaha yakoze: kuvumwa k’ubutaka, kurya tw’iyushye akuya, gupfa, no gutandukana n’Imana. Ayo niyo makuru twahawe akaba ariyo atugenga, akayobora ibitekerezo by’abantu bikatuma babaho ubuzima bubi: bw’umuruho kubura ibyiringiro, bw’ibyaha aribyo bizana urupfu, kandi Adamu byabayeho yari ishusho y’uwatuzaniye inkomoko nyayo, ubu tukaba tutakibarizwa muriwe (Adamu) nkuko tubisoma mu: Abaroma 5:14
Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n’abatakoze ibyaha bihwanye n’igicumuro cya Adamu, wasūraga uwajyaga kuzaza.
Uyu wajyaga kuza murumva arinde benedata! Ni Kristo Yesu
Niyo mpamvu abatuye isi bose baribakwiye kumenya ko inkomoko yacu atari mu nguge cg muri Adamu ahubwo dukomoka ku Imana ariyo rukundo ari nayo nkomoko ya Adamu ubwe.
Imana Data Yadutoranyirije muri Kristo Yesu, kuko mu bumana niwe wari umwana, kandi Imana Data yashaka abandi bana bamukomokaho (Abaroma 8:29 haravuga ngo: kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi.), bityo abo bana bakagira ubuzima bwayo n’ubusabane bwo mu bumana kubw’Umwuka wera. Iyi n’inkuru nziza kubatuye isi yabakiza, bakakira ubuzima nyabwo bwo mu muryango w’ubumana bakomokamo, bakabona amahoro bashakisha mubindi bidashobora kuyabaha, bityo bakareka kubaho ubuzima bugengwa n’imitekerereze ya satani yashutse Adamu amubeshya ko adasa n’Imana kandi asanzwe yararemwe mu ishusho y’Imana.
Na nubu niko bimeze satani yanyaze abantu kumenya ko bafite ishusho y’Imana bigatuma bagendera muri kamere y’icyaha kandi bakagombye kwera nkuko Imana yo nkomoko yabo yera.
Abantu bararushye baruhijwe na kamere y’icyaha kibazanira urupfu. kubera kutamenya abantu bari mu mwijima kandi ikiva muriwo n’imirimo ya kamere (Abagalatiya5:19:21) Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo, no kuroga no kwangana no gutongana, n’ishyari n’umujinya n’amahane, no kwitandukanya no kwirema ibice, no kugomanwa no gusinda, n’ibiganiro bibi n’ibindi bisa bityo. Ndababwira hakiri kare nk’uko nababwiye kera, yuko abakora ibisa bityo batazaragwa ubwami bw’Imana.
Igishobora kubakiza n’uko bemera kwakira icyo bagizwe cyo muri Kristo Yesu kibaha ubugingo buhoraho, bityo bikabatera kwera imbuto z’umwuka (abagalatiya 5: 22-26) Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda. Ibimeze bityo nta mategeko abihana.
Izi mbuto nizo zituruka muri kamere y’aho dukomoka nyakuri mu Mana ya dutoranyirije muri Kristo Yesu waduhinduye kuba Abana b’Imana.
TURI ABANA B’IMANA.
Umwana bisobanuye undi Data atuyemo. Ufite ADN ya se. Data ari muri twe, Uturemangingo twa Data ni two tutugize.
Kutugira abana byari umugambi w’Imana kuva kera isi itararemwa uwo mugambi niwo wateye Imana kurema, ariko ibisohoza igihe kigeze ubwo yesu ya ducunguraga yireherezaho amahanga yose.
Abefeso 1:5
Kuko yagambiriye kera k’ubwurukundo ko duhinduka abana bayo tubiheshejwe na Yesu Kristo kuw’ineza y’ubushake bwayo….
Dukwiye gukangukira kwakira abo twagizwebo muri kristo kubw’urukundo rw’Imana tutabigizemo uruhare ari kubw’ubushake bw’Imana Data.
Twashizwe mumuryango w’ubumana duhabwa kamere yayo y’urukundo idapfa, izira icyaha.
Kubimenya ukabyizera bitera umuntu kwihana (metanoia mukigiriki) agahindukira akayoborwa nakamere y’ubumana akanesha ibyaha, akanakomeza no kunesha.
Ijambo ry’Imana ryatubwiye haruguru ku murongo 10 w’igice cya 5 cy’Abaefeso ngo kugirango ibihe nibisohora ibone uko iteraniriza ibintu byose muri Kristo ibiri mu ijuru cg ibiri mu isi.
Icyo gihe cyarasohoye ubwo Yesu kristo yajyaga kumusaba akireherezaho amahanga yose (yohana 12:32).
Niyo mpamvu kumenya ayo makuru ukayizera ukanguka, ukamenya ko wari mu buzima butakugenewe, ugahishurirwa ko uri icyaremwe gishya muri Kristo Yesu, bikagukiza muri byose, ukamenya ko uri umuragwa umuragananwa na Kristo (Abaroma 8:28-30).
Umenya ko kandi icyo Kristo aricyo nawe aricyo uricyo, kandi ko icyo afite aricyo nawe ufite, ukuneshakwe nawe ari ukwawe, uri muri we nawe akaba muri wowe,n’umutwe nawe ukaba urugingo rw’umubiri we, n’umukwe nawe ukaba umugeni we. Haleluya
Umuntu yakwibaza ati: nakora iki ngo nanjye mbe umwana w’Imana?
Abaefeso 2:8-9
Mwakijijwe n’ubuntu kubwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo n’impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugirango hatagira umuntu w;irarira.
Ijambo ry’Imana ritubwiye ko ntacyo umuntu asabwa gukora kuko n’impano y’Imana twahawe kubw’ubuntu, usibye ko iyo wumvise iyinkuru nziza umwuka wera akakwemeza, wakira icyo wahawe ukacyizera, ukagendera mubuzima busha yaduhereye muri Kristo Yesu ukaryoherwa nabwo, ukakira imigisha yose ikomoka mu muryango w’ubumana, ugatangira urugendo rwo gukurira muri Kristo, ukazagera kurugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo (Abaefeso 4:13)
Yoh 1:12-13 “Icyakora abamwemeye bose bakizera izina rye, yabahaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana. Abo ntibabyawe n’amaraso cyangwa n’ubushake bw’umubiri, cyangwa n’ubushake bw’umugabo, ahubwo babyawe n’Imana.”
Abemeye umurimo Yesu yakoze kubwabo baramwizera bagahindurwa kuba Abana b’Imana,
Abataramwemera s’uko Yesu atabapfiriye n’uko gusa batarahishurirwa uwo murimo, ngo nabo bizere baryoherwe n’Imigisha yo kuba mumuryango w’Imana, niyo mpamvu abakijijwe Dufite inshingano zo kuvuga ubutumwa bwiza mu rukundo kugirago nabo bamenye ukuri.
Iyo tumaze guhishurirwa Yesu kristo n’umurimo we tukizera ko yadukijije urupfu rwiteka kubw’umusaraba, umwuka w’Imana ubwe ahamanya n’umwuka wacu ko turi abana b’Imana (Abaroma 8:16). Intekerezo zacu zirahinduka tugasigara twifuza ibyo mu ijuru, tukagira inyota y’ijambo ry’Imana, ubuzima buhinduka bushya wowe ubwawe ukabyumva ndetse n’abandi bakabona ko wahindutse.
-Mugusoza: twabonyeko twagizwe kuba abana b’Imana bikaba ariwo wari umugambi w’Imana kuva kera isi itararemwa , igihe gisohoye Kristo abisohoza ubwo yireherezagaho abantu bose ku musaraba, twinjizwa mu muryango w’Imana, ngo turyoherwe n’ubusabane , n’Imigisha yose y’Imana. Twakize ingaruka zose zicyaha kubwa Kristo Yesu.
.Ushobora kuba utaruzi ko umugambi w’Imana kuva kera wari uwo kukugira umwana wayo igutoranyirije muri Kristo Yesu, uyu munsi ubyizere wakire ubuzima nyabwo wagenewe muri Kristo Yesu kubw’urukundo rw’Imana.
. Ushobora kuba ujya murusengero uvugako wakiye Yesu Kristo ariko utabayeho ubuzima b’wubumana, uneshwa n’ibyaha kenshi, urwaragurika, ufite agahinda, menyako ibyo byose atari umugabane wawe, ubyange, wakire ubuzima bw’abana b’Imana ubeho neza, kandi umenyeko amaherezo ibyo byose bikubaho bigomba guhindukira bikakuzanira ibyiza (Abaroma 8:28-30).
.Ushobora kandi kuba warasubiye inyuma ukamera nkawamwana w’ikirara, nagira ngo nkubwire ko so akigutegeye amaboko ngo ugaruke murugo uryoherwe n’ubuzima bw’iwanyu kuko ntakibuzeyo kandi ibya so byose n’ibyawe, so ari nawe Data wa twese aracyagukunda.
Haleluya, haleluya!!!!
Reka dusenge Imana.
Mana Data wa twese mu izina rya Yesu Kristo turagushimye kubw’ijambo ryawe, turagushimye kubw’umugambi wagize kuva kera isi itararemwa wo kutugira abana, ukabisohoza igihe Yesu yajyaga ku musaraba akaducungura akadukiza urupfu rw’iteka, tukinjira mu muryango w’ubumana n’uhabwe icyubahiro.
Abatarabimenya reka ubahishurire ubwo bwiru, ubahishurire ko nabo imbabazi zawe zikiriho kandi babimenya bakamenya ko ari abana b’Imana bakabaho ubuzima bw’ubumana, ubuzima bwo kwera.
Ndetse nababimenye nabo reka babeho ubuzima bwo gushira amanga bashire ubwoba bumveko bari mumuryango ukomeye, kandi Mana bumve ko ntacyabashobora, naho amarembo y’ikuzimu yahaguruka ntacyo yabatwara kuko bari mumuryango ukomeye, nabo bakomeze babeho ubuzima bwo kwera nk’uko Data yera. Twese tube mubuzima bwiza kandi tumenyeko turi abana b’Imana, tugendere muri ubwo butsinzi n’ubutware.
Turagushimye Data kubyo wakoze kubw’ineza y’ubushake bwawe. Urakoze kuko utwumvise, kandi abantu bose bumvise iri jambo ryawe baribuhindurwe naryo bashime izina ryawe.
Turagushimye kuko utwumvise mu izina rya Yesu Kristo amen.
Turabashimiye kandi mube amahoro turabakunda cyane.
Imana ibahe umugisha.