Kumenywa n’Imana
turasoma ijambo ry’Imana dusanga mugitabo cyo KUVA 33 :12-17
no mu rwandiko rwa 2Timo2:19
Mbere yo gusoma ibyanditswe reka dusobanure gato ku KUMENYWA ; muburyo busanzwe umuntu
Amenywa biherereye Ku Izina yitwa n’ababyeyi,akamenywa binyuze mu nyandiko z’irangamimerere,akamenywa binyuze mu bikorwa akora Cyangwa mu mirimo akora (umwanya runaka w’akazi), Ibyo byose bishobora kutwereka ko umuntu azwi,
*Uburyo bwo KUMENYWA turi buganireho ni uburyo bwo KUMENYWA N’IMANA bitandukanye no kumenywa n’abantu,ijambo ry’Imana muri Yesaya 49:1
Nimunyumve mwa birwa mwe, namwe mahanga ari kure nimutege amatwi. Uwiteka yampamagaye ntaravuka, nkiri mu nda ya mama yanyise izina.
Iri jambo ritwereka neza ko Imana Imenya abantu bayo mbere y’uko bagera Ku isi !mbere y’uko umuntu avuka IMANA yo iba yaramumenye kera ndetse ikaba izi n’amazina ye mbere y’uko ababyeyi be bamwita izina!
Iyo twongeye kureba muri Yeremiya 1:5
Usanga hari andi magambo agira ati:
“Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga.”
Aha naho Biblia iduhamiriza ko Imana imemya abantu bayo bakiri munda za ba Mama wabo,
Noneho dusomye ijambo twavuze riri mugitabo cyo :
Kuva 33:12
Mose abwira Uwiteka ati “Dore ujya untegeka uti ‘Jyana ubu bwoko’, ntumenyeshe uwo udutumanye. Ariko waravuze uti ‘ Nkuzi izina kandi wangiriyeho umugisha.’
*Aha turabona ko Mose yari afite ibanga agendana ko Imana imuzi Izina
Abamenywe n’Imana bamenya imigambi yayo,bagendana n’umugisha wayo,bagira amabwiriza y’urugendo,ntibatungurwa n’ibibonetse byose
Kuva 33:17
Uwiteka abwira Mose ati “N’icyo uvuze icyo ndagikora, kuko wangiriyeho umugisha nkakumenya izina.”
Abamenywe nayo icyo basabye Imana iragikora,irabumva, yita kubyifuzo ,ikora iby’imbaraga bikagera no kurwego rwo guca inzira mu nyanja,Igaca inzira aho itari iri,ikaritura ibihome ! Imana Ishimwe cyaneeeee, Abamenywe n’Imana ni abantu bakomeye kandi b’umumaro aho bari hose.
Dusomye irindi jambo riri muri:
2 Timoteyo 2:19 haravuga ngo ;
Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditsweho iki kimenyetso ngo “Uwiteka azi abe”, kandi ngo “Umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye.”
#abamenywe n’Imana hari urufatiro rukiriho izndi mfatiro abantu bishingikirizaho zishobora kuvanwaho,ziranyeganyezwa,ziribagina, ariko urufatiro rw’Imana yacu ruracyariho , Imana Ishimwe cyane,
Ndabifuriza gukomeza kubyaza umusaruro Ubuntu twagiriwe bwo KUMENYWA N’IMANA, kandi nk’uko twabonye ko hari Igihe abantu bamenyekanira kubikorwa byabo.
Natwe abamenywe nayo turusheho gukomeza gukorera Imana dushikamye kuko dufite ubwishingizi bukomeye bwo kuba tuzwi n’Imana kdi urufatiro ruracyariho, twirinde tudapfusha ubusa ubwo buntu twagiriwe bwo KUMENYWA nayo, kuko ijambo ryo muri 2Timoteyo ryatubwiye ngo uvuga Izina ry’uwiteka ave mu bidatunganye.
Dukwiye guhora duhirimbanira kuguma mu murongo mwiza w’Abana b’Imana ,dukwiye gukomeza guhesha Imana icyubahiro kugirango tubone uko tugera no kubataramenya Imana nabo tubazane kuri kristo .Imana ikomeza kubana na buri wese mu Izina rya Yesu Kristo Umwami wacu.
Amen