Kumvira Imana bigira umumaro munini./Ev Ndayisenga Esron
Yh 21:5-6
[5]Yesu arababaza ati “Yemwe bana banjye, mufite icyo kurya?”Baramusubiza bati “Nta cyo.”
[6]Arababwira ati “Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.” Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi.
Yesaya 1:19
[19]Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.
Abalewi 26:3-4
[3]“Nimuhora mwumvira amategeko yanjye, mukitondera ibyo nategetse mukabyumvira,
[4]nzajya mbavubira imvura mu bihe byayo, ubutaka buzajya bwera imyaka yabwo, ibiti byo mu mirima bizajya byera imbuto zabyo.
Nshuti reka twumvire ijambo ry’Imana ibindi bizajya byijyanamo .Uyu munsi nkwifurije kumvira Imana ibintu bizahinduka.
Usomye mu kuva 23:20 kurangiza icyo gice urasangamo inyungu zo kumvira Imana nyinshi.
Umunsi mwiza