Kwemeranwa n’imvugo y’Imana (icyo Imana ivuze!) – Ev. Sibomana Germain
Luka 1: 37
Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.
Yeremiya 1: 11-12
Ijambo ry’ Uwiteka rinzaho riti “Yeremiya we, uruzi iki?” Maze ndavuga nti, “nduzi inkoni y’ umurinzi.” 12 Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza , kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze”
Intego : Kwemeranwa n’ imvugo y’ Imana ( icyo Imana ivuze!)
Bene Data birakwiye ko twemeranywa n’ icyo Imana ivuganye natwe, icyo Imana itubwiye.
Kuko Ni Imana itandukanye natwe abantu,
Icyo ivuze iragisohoza….
Malayika Yatumwe kubwira Zakariya ko Azabyara umwana , kdi ko uwo mwana azaba adasanzwe, kuko ngo azuzuzwa umwuka kuva akivuka, kdi ko ariwe uzayobora abantu kumana,… Ariko Zakariya ntiyabishyikira, ashidikanya kumvugo y’ Imana kuko yarashingiye ko amaze gusaza, kdi n’ umugore we akaba yarashaje kumyaka 90.
Ariko kuko yashidikanyije yagobwe ururimi.
Ariko ntibyakuyeho ko Imana yasohoje ibyo yamuvuzeho byose ,… Amezi icyenda ashize Yohana yaravutse,.. Kdi uko Imana yabivuze Niko byagenze yakoze umurimo w’ Imana uko Byari byarateguwe. Amen.
Twabonye undi muntu wemeranyijwe n’ imvugo y’ Imana (Mariya nyina wa Yesu).
Marayika yamubwiye ko azabyara Umwana , akazitwa Yesu , . Kdi ko azaba udasanzwe kuko azima Ingoma ya Dawidi kdi ko ubwami bwe butazashira, Mariya abaza inzira bizacamo kuko yari atararyamana n’ umugabo. Abwirwa ko Umwuka w’ Imana azamukingiriza. Nuko Mariya yemeranwa n’ Imvugo y’ Imana. Aravuga ati “Dore ndi umuja w’ umwami Imana, bimbere uko ivuze.”
Kdi uko Imana yabivuze Niko byasohoye. Yesu yaravutse arakura kdi araducungura . Imana ishimwe.
Iyo Imana ivuze irasohoza,… Kdi irinda icyo yavuze ibihe n’ ibihe kugeza gisohoye.
Yeretse Yeremiya uburyo irinda icyo yavuze ,,.kdi ikakirinda kugeza gisohoye.
Dufite ibihamya byinshi:
Yaturinze ibihe byinshi; Muri Covid, irinda imfubyi zigakura, Yubakira abadafite shinge na rugero, Yaduhaye ijambo,.. Yaduhaye abana, Yaduhaye agaciro ni byinshi…. Kdi izaduha n’ ijuru.
Nsoza reka mvuge ngo Icyo Imana yavuganye nawe ugitegereze naho cyatinda ariko ntikizahera.
Ukomere kdi ukomeze ugendere mubushake Bw’ Imana , humura Imana igufiteho umugambi mwiza. Amen
Yesu abahe umugisha!.
Yari mwene so muri Kristo Yesu SIBOMANA Germain