Kwemerwa n’Imana ntibivuze kwemerwa na bose!

Umuntu Imana ihamagara kuyikorera, akayemerera arwanwa na byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose.

GUTEGEK28:7

Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe, bazaca mu nzira imwe bagusanganiye, baguhunge baciye mu nzira ndwi.

Ubwinshi bw’ababisha si ikibazo, kuko ntibazabura gutatanira imbere yawe.

Ikibazo n’uko wowe wibagirwa uwo uri we mu maso y’Uwiteka wakwemeye akaguhamagara nawe ukemera.

Uko umubare w’ibikurwanya wiyongera, jya wongera ikizere ugirira Imana, kuko ntuzakozwa isoni no kuyiringira ahubwo abashaka kugukura mu nzira zayo izabakoba bamware.

Zab 2:2,4

Abami bo mu isi biteguye kurwana, Kandi abatware bagiriye inama Uwiteka n’Uwo yasīze ihora yicaye mu ijuru izabaseka, Umwami Imana izabakoba.

Gukorera Imana by’ukuri bituma ikwemera, gusa ntibivuga kwemerwa na bose, ariko birangira byeretse bose Ubukuru bw’iyo ukorera.

 

Pastor Viva, Power of Change Ministries