Turifashisha ibyanditswe byera bikurikira: Yohana 15:16, Yohana 15:8, Mariko 11:12-14, Yohana 15:4-5, Abagalatiya 5:22-23.
Turaganira ku ngingo 4
Kwera imbuto nyinshi kandi zigumaho ni itegeko kuri buri mukristo.
Yohana 15:16 Simwe mwantoranyije ahubwo ninjye wabatoranyije kandi mbashyiriraho kugira ngo mugende mwere imbuto, imbuto zanyu zigumeho kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mw’izina ryanjye akibahe.
Kwera imbuto kandi zigumaho bituma tugira ubutoni ku Mana, twasaba tukumvirwa kandi tugahabwa ibyo dusabye mu izina rya Yesu Kristo!
Kwera imbuto nyinshi kandi zigumaho ku mukristo byubahisha Imana.
Yohana 15:8 “” Ibyo nibyo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye.
Kuba umwigishwa mwiza wa Kristo nuko twera imbuto kuko dutewe muri we tubaho ubuzima nk’ubwe, Imana ikubahwa.
Kwera imbuto nyinshi kandi zigumaho ku mukristo bituma arindirwa muri Kristo.
Mariko 11:12-14
Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva I Betaniya, arasonza. Areba kure abona umutini uriho ibibabi arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona cyeretse ibibabi, kuko kitari igihe cyo kwera kw’imitini. Arawubwira ati “”umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.”” Abigishwa be barabyumva.
Iyo iki giti Yesu agisangaho imbuto nticyari kuvumwa ngo gicibwe iteka ryose. Ni ko n’ umukristo utagira imbuto nimwe atagize icyo amariye Kristo.
Twibukiranye ko amaso ya Kristo yo areba inyuma ariko anapfumura akanagera imbere mu mutima, bityo rero dukore imirimo ariko tunakiranuka.
Nta muntu wamenya ko ugira amacakubiri, ishyari, inzangano n’ibindi bibitse iyo mu mutima uretse urondora imitima cyangwa uwo abihishuriye.
Kwera imbuto nyinshi kandi zigumaho bisaba kuguma muri Kristo ibihe byose.
Yohana 15:4-5
4 Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe, Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye.
5″” Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari ntacyo mubasha gukora mutamfite.
BeneData, ikintu gikomeye cyubahisha Imana ni Ukwera imbuto nyinshi, nziza kandi zihoraho.
Nk’uko imbuto zisanzwe( izo tweza) zihenda, zidakunda kuboneka, zifuzwa na benshi kandi zigirira umubiri umumaro munini niko no Mwuka bimeze, zuzuye intunga Mwuka, iyo tweze imbuto nziza dukururira abantu mu gukiranuka.
Imibereho yigana iya Kristo niyo muhamya nyakuri wubahisha ubukristo kugira ngo twere imbuto nuko tuguma muri Kristo.
Reka turebere hamwe imbuto z’Umwuka dusabwa kwera, kandi zikagumaho nk’uko tubisanga m’urwandiko Pawulo yandikiye Abagalatiya 5:22-23
Urukundo, amahoro, kwihangana, kugira neza, n’ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza no Kwirinda.
Izi nizo mbuto Imana idushakaho kandi ikifuza ko zigumaho mu bihe byose, mu bibazo, mu bukire no mu bukene. Aho abantu batureba naho batatureba.
Hari igihe abantu baturebera mu madini bakabona dutohagiye nk’uyu mutini Yesu yashakiragaho imbuto ariko batwegera bagasanga nta mbuto. Uyu mutini ngo si cyari igihe cyawo cyo kwera, birashoboka ko nawe abantu baba babona ibihe urimo rwose utagakwiye kwera imbuto ariko Yesu we arashaka ko twera imbuto ibihe byose, mu byishimo mu makuba no mu byago, Yesu ashaka ko twera imbuto.
Ndabasaba kandi nanjye nisabira ko twera imbuto nyinshi kandi zihoraho, ibibazo byihungura imbuto zawe, ihangane ugume muri Yesu niho duhererwa Imbaraga kandi niho turindirwa ibyonnyi n’ibyatwangiriza imbuto.
Abantu baradushakaho imbuto kandi n’Imana irazidushaho.
Imijugujugu, umuyaga, ibyonnyi, n ‘ibindi byose nibihiga imbuto ni byinshi ariko byiguca intege. Nubwo bihari dukwiye kwera imbuto. Ntidukwiye kwera imbuto mu bihe byiza gusa.
Ntibishoboka ko twera imbuto tutari muri Yesu, Nk’uko ishami ritakwera imbuto ritari ku giti niko n’umuntu utari muri Yesu atabasha kwera imbuto. Ishami rihwanyuwe ku giti riruma niko n’umuntu utari muri Yesu ubuzima bwe bw’Umwuka burangira. K’umuntu utarakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza ni byiza ko abanza akamwakira akamwemerera akamubera umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, bityo akaba atewe muri Kristo akababona akera imbuto.
Twere imbuto mu bihe byose; mu byishimo twere imbuto, mu bibazo twere imbuto, mu makuba n’ibyago twere imbuto.
“