Kwera Imbuto  nziza – Ev. MUKASINE Beste

Kwera Imbbuto  nziza – Ev. MUKASINE Beste

Dusome ijambo ry’Imana : yoh 15:5-8

Kwera imbuto

Dusomye amagambo avuga ku giti cyumuzabibu, ko Yesu ariwe muzabibu wukuri,Imana ikaba  ariyo nyirawo uwuhingira natwe abana bayo tukaba amashami, birumvikana ko igiti kivugwa  gishyitse, ariko haracyaburaho imbuto

Imbuto kumukristo

Yohana yandika yibanze kumbuto kuko igiti cyo kirahari kiruhirwa kiguwe neza, ni ikigereranyo cyisano riri hagati yImana na Yesu ndetse numukristo, ariryo shami risabwa kwera imbuto ndetse nyinshii,izo mbuto niyomirimi  myiza yumukristo  kuko niritera imbuto zikwiriye rizahwanyurwa ritabwe mumuriro kuko ntacyo rimariye nyirigiti ndetse nuzanyura kugiti yifuza guhembuka, mukristo kwera imbuto  zikwiriye abihannye ni itegeko  (Galat 5:22-23)

Igihe cyo kwera imbuto

Umuntu wImana arasabwa kwera imbuto igihe cyose nubwo uru rugendo rugana mwijuru duhuriramo na byinshi bitunaniza ariko twariyemeje  nuguhatana tukagera kunsinzi, tukagundira agakiza twahawe na Yesu, bitabaye ibyo twaba turuhira ubusa. Ariko haracyariho ibyiringiro ko  Yesu twizeye ahora itubungabunga aduha imbaraga tugakomeza urugendo ngo tutazagwa  munzira  kuko niwe utubashisha nuko rero ntimugire ubwoba imana itubereye maso.

Inyungu zo kwera imbuto

Reka tuvuge kubintu 2 :

– Yoh 3:16  icyo dusaba cyose

data  mwizina rya Yesu akiduhe bivuze ko kwera imbuto nziza ni ubwishingizi mu Mana kwitwara neza mugakiza twahawe tugendana ubudahangarwa kuko turi mwisezerano, icyacu ni kimwe gusa nukuguma muri Yesu

– Zabuli 1:3 Harahirwa ufite ibyiringiro akaguma mu Mana neza azahwana nigiti cyatewe hafi y’amazi kuko icyo azakora cyose kizamubera cyiza

Agakiza twahawe kubuntu n’imbuto (biruzuzanya)

Yoh3:16, agakiza twagahawe kubuntu kugirango tutazarimbuka ariko imbuto zo ni imirimo myiza izaduhesha ingororano tukiri mwisi  tugakora ibyiza, biratugarukira. Kuko Imana idakiranirwa ngo yibagirwe imirimo y’abera, ninako kwemerwa nImana Kandi imbuto zumukristo ni izigumaho, ntahindurwe nibihe niminsi, ntagendane nibigezweho ngo ahore ahindagurika,kuko Yesu ntahinduka uko yarari ejo nuyu munsi Niko ari ninako azahora iteka ryose .

Ndinginga wowe wumvise irijambo ry’Imana, ni indorerwamo ikwereka ko  wagumanye na Yesu, niba  wera imbuto ndetse zigumaho, Cg warayembayembye akakubura, uyu munsi niwo wawe ejo si ahacu, imbuto wera none ni imbuto zagirira umumaro sisiyete ubayemo, itorero ryawe cg se igihugu muri rusange? Wowe utarakira Yesu ndakurarikira kumwakira none, ngo uzaragwe ubugingo buhoraho, ntahandi hari imibereho myiza, umwe we yararirimbye ngo mugakiza yasanze ari mukigo nderabuzima. Nsoje mbifuriza mwese kwibera muri Yesu kuko niwe bwihisho bwacu bwibihe bidashira Amen

Ev. MUKASINE Beste