Kwihangana – Hategekimana Sixbert
Amazina yanjye nitwa Hategekimana Sixbert,
Ndi umunyeshuri mu ishuri rya PBC(Promise Bible Center) P7; iri shuri rifasha ababishatse bujuje ibisabwa kwiga Bibiliya mu buryo bw’iyakure( lnternet online ).
Program imara imyaka ibiri umunyeshuri agahabwa amasomo 35 abumbiye mu byiciro 5 bitandukanye.
Mu buzima busanzwe nize ibyerekeye ubuhinzi mu mashuri yisumbuye ngira n’amahirwe yo kugera muri kaminuza. Mfite umugore umwe twasezeranye n’abana bane(Abahungu 3 n’Umukobwa umwe).
Tugiye kuganira ijambo ry’lmana rivuga “KWIHANGANA”
Turasoma Bibiliya yera, mu gitabo cya Mose cyitwa ltangiriro 39: 19_21 no Kuva 4:1_4.
Nkuko nari maze kuvuga ko nagize amahirwe yo kugera muri kaminuza, Ndagira ngo mbabwire ko Yesu nawe afite Kaminuza idasanzwe; yigwamo n’abantu badasanzwe, abayitangira ni URUHURI ariko abayirangiza ni mbarwa.
Kristu ubwe niwe uyibereye umuyobozi( Recteur ), Umwuka Wera akaba Doyen(Ushinzwe abanyeshuri), Abarimu(Professors) bakaba lbigeragezo, Amasomo batanga akaba KWIZERA no KWIHANGANA. Urangije ahabwa impamyabushobozi ihanitse yitwa KWERA.
Mu minota itarenga 15 tugiye kuganira ,turayisoza umaze kumva no kumenya ibyo tugomba kwihanganira,
Uburyo bwo kubinesha no kubitsinda ndetse n’ingororano z’ abihanganye.
1 . Ibigeragezo ni ikizamini gipima kwihangana :
Nkuko twabisomye mu gitabo cyanditswe na Mose cyitwa ltangiriro 39:19-21; Dusanga yozefu Diplome ye ihanitse mu kwihangana no kuba indahemuka ku Mana yayiherewe muri Gereza nkuru ya Misiri; lkizamini yagikoze hafi imyaka 8 cyarebanaga n’amategeko 10, ariko irya 7 riramuzengereza rivugaa ngo “Ntugasambane”.
Kugurisha Yozefu kwari muri gahunda y’lmana yo gutegura mbere Umuheburayo uzakiza bene wabo icyago cy’inzara; kuko lmana yari yarabonye mbere ko bazasuhuka.
Yozefu rero yatoranirijwe mission n’ijuru.
Satani aba ibikoresho atabizi; ku bakunda lmana ibitugeraho byose ni byiza niba bitatugeraho ku ikosa ryacu: lbi tubibonera k’urugero rwa Yozefu watubereye icyitegerezo cyiza mu kwihangana.
Ubuzima ubayemo,ibikugoye n’ibikubabaza byose, Yesu arabizi.Kandi ubwo bimeze bityo mutegereze wihanganye azakugirira neza.
2. Guhangana n’ibigetagezo kugeza ubwo ubifashe Umurizo :
Nkuko twabisomye mu gitabo cya Mose cyitwa kuva 4: 1-4, iri shuri rikuru ry’imibabaro, Mose yaryigiye mu butayu (ikidaturwa) bw’i Midiyani.
Kubera izindi nyihisho yari yarize igihe kinini muri za kaminuza zo mu Misiri, zabagamo ibyigisho byo kwiyemera, kwikakaza, inarijye no kwihimbaza kandi Mose yabitsindaga ku manota yo hejuru cyane( grande distinction), byamutwaye imyaka 40 kugira ngo yigishwe n’ijuru isomo ryo kwicisha bugufi, gukiranuka ndetse no KWIHANGANA.
Ikizamini cya nyuma akorera Diplome y’ijuru, yayikoreye ku nkoni yaragizaga intama, iyo nkoni yayirambitse hasi ihinduka ikiyoka kinini cyane kandi kiramuvumbukana gishaka kumurya.
Mose yarirutse cyane ariko biba iby’ubusa, ntiyayisiga.
Uwiteka yaramubwiye ati : yifate Umurizo kandi ntiwongere gutinya, agikora k’umurizo yahindutse inkoni.
Nguko uko Mose nyuma yo kwahagira, yatsinze ikizamini abona Diplome ye, bimuhesha gutegeka ubwoko bw’abisirayeri.
Kumvira lmana muri byose bisaba kutagamburura mu byago no mu makuba kandi bitera kunesha ibigeragezo no gutsinda uburyarya n’uburiganya bwa Satani.
3. Umukirisitu yafata ate Umurizo w’ibigeragezo?
Iyo dusomye Bibiliya yera, igitabo cya Yobu, igice cya 1 n’icya 2; iri shuri rikuru ry’imibabaro, Yobu yaryigiye iwe mu rugo, mu gihugu cya Usi, ubu akaba ari muri Turikiya muri iki gihe.
Imibabaro yamwigirijeho nkana abura abana be 10 umunsi umwe kandi ntiyabaherekeza ngo abashyingure(guhamba).
Yararwaye umubiri we uratonyoka, urabora kugeza ubwo urusazi rumutumaho.
Ikizamini cyari gikomeye abura umusonanurira ibyo atumva neza, ahubwo bakamubwira ngo nacyihorere yisohokere kuko gikomeye. Ariko Yobu yabwiye uwo munyeshuri w’umuswa utarigeze akora ikizamini (Umugore we) ati : uri igicucu.
Yobu mbere yuko ahabwa Diplome ihanitse, yagize ati : Naho lmana yanyica, nzapfa nyiringiye, inzira zanjye nzazikomeza imbere yayo( Yobu 13:15).
Arongera ati: Ariko izi nzira nyuramo nimara kungerageza nzavamo meze nk’ izahabu( Yobu 23:10).
Ibikurusha uhura nabyo lmana irabizi, hirya yabyo ubikiwe ibyiza. Komeza wihangane iraje ikwiyereke.
Urategekwa n’ijuru kurwana intambara nziza kugeza ubwo ufata umurizo w’ibyago, amakuba n’ibindi bigeragezo bikugarije.
4. Kutagamburura mu byago no mu makuba:
Uwitwa Daniel, iri shuri rikuru yaryigiye I Babiloni.
Uyu musore we ikizamini cya nyuma yagikoreshejwe n’inteko ishinga amategeko y’abamedi n’abaperesi, imusaba kutongera gusenga Uhoraho, ahubwo agasenga Dario umwami wabo.
Daniel watinyaga lmana cyane, yahisemo kuba igaburo ry’intare, aho gukoza isoni umuyobozi wa kaminuza yizemo ariwe Yesu Kristo.
Isengesho rya nimugoroba yarisenze apfukamye ku migongo y’intare nzima, zari zahindutse nk’intama kubw’itegeko ry’ umumalayika wari woherejwe guhagararira ikizamini kandi akajyana raporo.
Daniel ati: sinzasenga umuntu ,nzasenga lmana yamuremye.
Niba ukunda guterwa ubwoba n’ibyago n’amakuba ,pfukama usenge kuko ubwoba buzana igihano.
Amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi, ariko Uwiteka amukiza muri byose(Zaburi 34:20) muri Bibiliya yera.
Nugamburura mu makuba, gukomera kwawe kuzaba kubaye ubusa( lmigani 24:10).
5. Kaminuza y’imibabaro:
Bakirisitu, babandimwe , bene data, nshuti z’umusaraba, hari byishi twavuga kuri iyi kaminuza y’imibabaro tugomba kwihanganira, ariko izi zari ingero nkeya zidufasha kumva no
gusobanukirwa ko turi abigishwa ba yesu kristu wadupfiriye ku musaraba.
Nkuko twabivuze mu magambo abanza, agaragaza ko yasu kristu afite kaminuza idasanzwe, kandi tukaba tumaze kubonako hari abiswe indatwa kuko bihanganiye ibigeragezo ( Yozefu, Mose, Yobu na Daniel);
Ndagira ngo mbabwire ko Saduraka, Meshake na Abed Nego ikizamini cya nyuma bagikoreye mu birimi by’Umuriro.
Ikindi yesu ajya gutorerwa kuba umuyobozi w’iyi kaminuza, yahawe na Se ikizamini agikorera mu gashyamba k’i Getsemani ari nijoro.
Diplome y’ikirenga yayiherewe k’umusaraba anagana hagati y’ijuru n’isi.
Ndagira ngo muri iki cyigisho uzirikane ibi bikurikira:
_Kutabyara ni ikigeragezo no kubyara nabi ni ikindi.
_Ubukene ni ikizamini ariko ubukire nabwo ni isuzumabumenyi.
_Uburwayi n’inzara nabyo ni inyigisho tubonera muri kaminuza yacu.
_Kwangwa n’abantu hamwe n’ibindi bibazo bitandukanye biboneka muri twe; ni ibigeragezo tugomba kwihanganira tugahangana nabyo tukabifata Umurizo.
Ijambo ry’lmana muri Yakobo 1:12 handitswe ngo: Hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko lmana nibona ko atsinze, izamuhemba ikamba ry’ubugingo yasezeranije abayikunda .
Kand uwihanganye azitwa Umunyehirwe.
Uko niko dushoje dusenga kugira ngo Umwuka Wera adushoboze kunesha, gutsinda no kwihanganira ibitugerageza byose.
Ikigeretse kuri ibi byose, tuzi neza ko Uwiteka abirusha imbaraga , ntacyo bizadutwara.
Ikiriza ngo “Amen”!