Kwizera gukiza – Ev. Bugingo Eugene
Nifuje ko dusangira ijambo ry’Imana riboneka mubutumwa bwiza uko bwanditswe na LUKA 8:40-54
Mbere ya byose turashimira Kristo watugiriye ikizere akemera ko tumuvugira n’ibyagaciro gakomeye .
Inkuru twasomye hejuru nkuko yanditswe n’umugabo w’umuhanga akaba n’intumwa ya Yesu mukwandika kwe usanga inkuru zivuga kuburwayi azivuga neza nka Muganga ,yerekanaga Yesu nk’umunyembabazi, ninako usanga yita cyane ku nkuru zivuga kubitangaza kandi yitaye cyane ku guha agaciro abagore.
Inkuru twasomye haruguru iravuga kubantu babiri bafite kwizera ariko gusa naho gutandukanye
Umutware w’isinagogi witwaga Yayiro,mubutware bwe yamenye imbaraga ziri muri Kristo Yesu ko ziruta ize aca bugifi amenya kandi ko umwana we w’ikinege urwaye izo mbaraga zamukiza ariko ntiyezera ko batajyanye atamukiza amurambitseho ibiganza,
Kurundi ruhande turahabona umugore wari umaze imyaka 12 mu mugongo ,we ntiyumvaga ko yabona cyangwa cyakorwaho na YESU ariko kwizera kumwereka ko nakora ku Mwenda we gusa akira kandi koko niko byamubereye
Ingingo y’ingezi
1.Kwizera kuzana umukiro
-kwizera kurema ibitariho bikabaho
-kwizera kuruhura urushye
2.Kwizera nk’intwaro ikomeye idufasha gutsi umwanzi
Urwanishije kwizera ntajya atsindwa(yayiro)
3.Kwizera ukemera imbaraga ziri muri Kristo Yesu
Imbaraga ziri muri we ziruta iz’abaganga bakomeye n’abatware bakomeye
4.Kwizera ntibisaba imyaka umaze umenye Yesu ntibisaba ko umuntu aba akomeye
Kwizera Kristo nibyo bidushoboza kunesha iby’iyi si.
Ndasoza nsaba umuntu wese kugira kwizera guhindura imitekereze ,kurema,kandi kwizera ko Yesu twakurikiye niyo yaba ari mumubyigano amenya umukozeho ,kandi ko no mugihe bigaragara ko byarangiye Yesu akizura,agikora na Bugingo n’ubu dufite ibihamya n’abahamya
Yesu adushoboze kwizera Amen
Ev. Bugingo Eugene