LIVE (AMAFOTO): Isabukuru y’imyaka ine JCF imaze ikora ivugabutumwa

LIVE: Mumafoto; isabukuru y’imyaka ine (4) umuryango wa gikirisitu JEHOVANIS CHRISTIAN FAMILY, aho urimo kubera kuri Eglise Presbyterienne (EPR) mu Kiyovu, kuri uyu wagatandatu taliki 8/12/2018.

 

13:34 Ijambo ry’umwe mubagize komite ya JCF witwa RUTAREKA Theoneste

Yatangiye asoma muri Yuda 1:1.

Avuze ko gahunda za JCF zishyigikiwe n’Imana. Aboneyeho gusabira umugisha kuri buri wese witanga kugirango ibikorwa iritsinda ritegura birusheho kugenda neza. “Ibyo mukora ibingibi ni iby’ubutwari. Tubatezeho uvufatanye bwiza kugirango uyu murimo utere imbere.”

13:48 Abagize JCF bose barimo gusenga Imana banayishimira imirimo itangaje yakoze muri JCF.

14: 31 Umusangiro

15: 26 GUSHIMA IMANA

Abashimye Imana bos icyo bahurijeho nuko JCF yababereye umuryango mwiza kuko abenshi bahabonye Imana, bahubakiye ingo, abandi bahagirira umugisha mu buryo bunyuranye.

Umubyeyi w’umuyobozi mukuru wa JCF avuze ko Imana izagura JCF kubera ukuntu abayigize bashyize hamwe muri buri kimwe cyose.

Umubyeyi w’umuyobozi mukuru wa JCF

15:42 Ijambo ry’Imana na Mazimpaka Jean Nepomusene

Umwigisha Mazimpaka Jean Nepomusene

15:42 Ijambo ry’Imana na Mazimpaka Jean Nepomusene

Asomye muri Yesaya 46:3-4

Intego y’Ijambo ry’Imana: Ntawuzadukubitira ku mugogo w’Imana. Aha yavuze ko mu bikomeye wanyuramo byose.

Iyo wujuje ibyo usabwa uhabwa ibyo usaba, iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye.

Imana yabanye nawe ntakazi ugira. Imana yaraguhetse bavua …Imana yaguhetse mu myaka yose ishize nanubu iracyaguhetse kandi izakomeza kuguheka.

16:19 Ijambo ry’’umwe mu bagize Komite witwa NDAGIJIMANA Vincent

 

Yashimye Imana ko yababashishije kumara iyi myaka ine bagikora ivugabutumwa. Yavuze ko nubwo hari benshi bavuyemo bakagenda yashimiye abagihari kandi by’umwihariko anashimangira ko abasigaye hari aho Imana yiteguye kubageza, ibi binashimangirwa n’ubuhanuzi bugenda butambuka.

JCF yatangijwe na Mme NISHYIREMBERE Donatille ( Donna) hari ku italiki ya 5/12/2014.

Yakomeje ashimira umuyobozi mukuru wa JCF  Donna kubwo kwitangira umurimo w’Imana mu buryo bukomeye.

16: 27 Hakaswe umugati (Gateau) inasangirwa n’abitabiriye bose

16:41 Isabukuri yasojwe fafatwa ifoto y’urwibutso

Abari bitabiriye