MBESE NAWE URAMBIWE GUKOBWA N’ABIYITA ABANYABWENGE? – Ev Ndayisenga Esron

MBESE NAWE URAMBIWE GUKOBWA N’ABIYITA ABANYABWENGE? – Ev Ndayisenga Esron

2 Sam 9:3-4
[3]Umwami aramubaza ati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z’Imana?”Siba asubiza umwami ati “Haracyariho umwana wa Yonatani umugaye ibirenge.”

[4]Umwami aramubaza ati “Aba he?”Siba asubiza umwami ati “Aba mu rugo rwa Makiri mwene Amiyeli i Lodebari.”

Zab 123:3-4
[3]Uwiteka, utubabarire utubabarire,Kuko duhāze cyane igisuzuguriro.

[4]Imitima yacu ihāze cyane, Gukobwa n’abaruhukira mu mahoro, No gusuzugurwa n’abibone.

2 Sam 6:10,12
[10]Dawidi yanga gukurayo isanduku y’Uwiteka, ngo ayicyure iwe mu rurembo rwa Dawidi ahubwo ayinyuza hirya ayicyura mu nzu ya Obededomu w’Umunyagati.

[12]Bukeye babwira Umwami Dawidi bati “Uwiteka yahaye umugisha Obededomu n’urugo rwe n’ibyo afite byose, ku bw’isanduku y’Imana.” Dawidi aherako arahaguruka ajya gukura isanduku y’Imana kwa Obededomu, ayicyura mu rurembo rwa Dawidi yishīma.

Nshuti, si wowe waba ubaye uwa mbere usuzuguwe. Duhere kuri Mefibosheti, umwami yaramwibutse,batanga amakuru y’uko amugaye ibirenge atari yo makuru babajije .

Nawe ubwawe hari abatanga amakuru yawe nubwo yaba ari yo ariko bagamije ko nta cyiza cyakugeraho. N’Uyu Obededomu Umwami yanga gucyura isanduku akayohereza iwe mu rugo bari bazi ko ataramuka ariko ku mirongo ikurikira Imana yahinduye imigisha ibyari kumwica.

Ejobundi aha Yobu byamubayeho bati tuka Imana wipfire n’ubundi uri nyakwigendera ariko ntibamenye isaha y’Imana.

Nawe nshuti humura,guma mu gihe cyawe kuko gutabarwa kuri hafi kandi bizaba abagusuzuguye bagihari babone ibyiza biva mu biganza by’Imana.

Mugire umunsi mwiza!