Muri ab’agaciro gakomeye mu maso h’Imana kuko mwaacungujwe amaraso y’igiciro kinini, nuko mwitware nk’ab’umumaro munini kubw’ayo maraso mwacungujwe: Godfraid KAYIHURA
Kera mwari mudafite izina, ntimwari mufite inkomoko kuko ntimwari ubwoko, ariko kuva aho mucunguriwe ubu muri ubwoko ndetse no gukizwa kwanyu gutungishije benshi kubera ko mwacunguwe mugacunguzwa amaraso ya Yesu Christo nuko kuva mwacungurwa mukemera kuba abana b’Imana bivuye ku kwemera kwanyu no guhamya Yesu Kirisitu ubu muri ab’agaciro gakomeye.
Ijambo ry’Imana muri Petero1:18-25 hagira hati:”Kuko muzi ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na basokuruza banyu ;atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu; ahubwo mwacungujwe n’amaraso y’igiciro cyinshi nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara; ni yo ya Kiristu wamenywe n’Imana kera isi itararemwa ariko akerekanwa mu mperuka y’ibihe ku bwanyu, abo yahaye kwizer’Imana yamuzuye; Ikamuha icyubahiro kugira ngo kwizera kwanyu n’ibyiringiro byanyu bibe ku Mana.
Nuko rero ubwo mwiyejeje imitima kumviraukuri; kugira ngo mubone uko mukunda benedata mutaryarya.
Mukundane cyane mu mitima; kuko mwabyawe ubwa kabiri kuko mutabyawe n’imbuto ibora;mubiheshejwe n’ijambo ry’Imana rizima rihoraho, kuko abafite imibiri bose bahwanye n’ibyatsi, ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bw’ibyatsi; ibyatsi biruma; uburabyo bwo bugahunguka; ariko ijambo ry’uwiteka ryo rihoraho iteka.
Nuko mwambare imyambaro yera mukwete inkweto zanyu, mutandukanye kwibwira kwanyu n’ukw’abataramenye Imana kuko bene abo ntibazabona ukundi mu Maso y’Uwiteka kereka bihannye bakemera Yesu Christo nk’Umwami n’umucunguzi wabo.
Umwigisha: Godfraid KAYIHURA