Turababara tukarwara tugahura n’intambara nyinshi no kurira turarira ariko tukarira amarira meza aturuka ku mwuka wera hanyuma twaza mu nzu y’Imana tukishima, tukidagadura tukumva dufite amahoro bikatunezeza kandi nta kindi ni ukubera Imana: Past. Ruyenzi Erneste
Imana ishimwe cyane kuko hari igihe tuzabona umucunguzi, ibi byose dukora, ibi byose biturushya ibi byose bishaka kutunaniza nta kabuza tuzahanagurwa amarira.
Icyo nifuza kubabwira nuko Yesu agiye kugaruka abantu babikunde cyangwa babyange ariko agiye kugaruka,kandi agiye kuza vuba. Ahari benshi bamaze gucika intege bakabona ko ari ibisanzwe ari ibyavuzwe kera ariko itegure kugira ngo naza azagushime kuko araje.
Ngo icyo gihe bizaba bimeze nko gutungurwa aho bamwe bazaba bariyejeje abandi bagatungurwa n’uko bazaba bibereye mu byo kwinezeza aho bazaririra mu myotsi bakajyanwa mu muriro utazima. Yesu azagaruka kandi azakubaza ibyo yaguhaye mubarane akubaze uko wabikoresheje.
Yesu ubwo agiye kugaruka rero wowe mu kirisitu uzi icyo ushaka udashaka kwibera mu idini gusa dore icyo wakora,umuntu ubyitegura neza kandi ufite ubwenge nacunguze uburyo umwete ashakashake ibyo Imana ishaka. Ufite ubwenge niyitegure kugaruka kwa Yesu kuko muri we niho tugera tukaganira nawe, akaturuhura maze akaduha ibyiza tukagira amahoro.
Yohana 16:22 “Ni ko namwe mubabara none, ariko nzongera kubonana namwe kandi imitima yanyu izanezerwa, n’umunezero wanyu nta muntu uzawubaka.”
Umwigisha: Past. Ruyenzi Erneste