Nta nama, nta bwenge, nta migambi byakuraho icyo Imana yakugambiriyeho –

Nta nama, nta bwenge,nta migambi byakuraho icyo Imana yakugambiriyeho

Yesaya 55:9,11
[9]“Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.

[11]ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.

Imig 21:30
[30]Nta bwenge cyangwa ubuhanga cyangwa inama,Byabasha kurwanya Uwiteka.

Nshuti yanjye, rwose iri Jambo rishimangiye ko ibyo yakubwiye uko bingana kose bizasohora.Ntibyahagarikwa n’amagambo y’ibisebo bakwatuyeho,cyangwa imivumo bakuvumira ku gahera.Humura wicika intege bitewe n’igihe ubona gishize, Imana ntikangwa n’ibihe ubwo ari yo yagambiriye Ibyiza kuri twe, no kubikora izabikora.

Mbifurije umunsi mwiza wa kabiri.


Ndabakunda