Ntakibasha kurogoya imigambi yayo

“Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti”Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iti”Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.” (Ibyahishuwe 21:5).

Kuko Imana itabeshya izasohoza ibyo yavuganye nawe itegure kubyakira.

Maze Yobu asubiza Uwiteka ati “Nzi yuko ushobora byose, kandi ntakibasha kurogoya imigambi yawe yose.”
(Yobu 42:1).

Mwene data, uyu munsi ndakumenyesha ko Imana igukunda, kandi imigambi yayo kuri wowe ntihinduka ,niyo wabona ko bidashoboka ariko humura ntakibasha kurogoya imigambi Imana igufiteho yose.

Amen.

Ev. Gentil UFITE