Ntazaguhana, ntazagusiga, humura – Ev. Esron Ndayisenga

Ntazaguhana, ntazagusiga, humura

Yesaya 43:1-2,4-5
[1]Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati “Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.

[2]Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata

[4]Kuko wambereye inkoramutima kandi ukaba uwo kubahwa nanjye nkagukunda, ni cyo kizatuma ntanga ingabo zigapfa ku bwawe, n’amahanga nkayatangirira ubugingo bwawe.

[5]Ntutinye ndi kumwe nawe, nzazana urubyaro rwawe ndukure iburasirazuba, nzagukoranya ngukure iburengerazuba.

Nshuti muvandimwe,umuriro tuwucamo buri munsi ariko ntidushya kuko turi mu isezerano.Umwanditsi ati amakuba n’ibyago by’umukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka adukiza muri byose. Impore rero humura akira ubutabazi buturutse ku Witeka muri iyi minsi.

Mugire uwa kabiri mwiza.
Ndabakunda

Ev. Esron Ndayisenga