Ntukiture inabi mugenzi wawe – Ev. Ndayisenga Esron
Nimukunda ababakunda muzashimwa iki, abanyabyaha nabo ntibakunda ababakunda gusa? Nimugirira neza abayibagiriye gusa muzashimwa iki, abanyabyaha nabo si uko babigenza? » {Luka 6: 32}.
«Ahubwo mukunde abanzi banyu, mubagirire neza, namwe muzaba abana b’Isumbabyose kuko igirira neza ababi n’indashima. Mugirirane imbabazi nk’uko So wo mu ijuru azigira » {Luka 6: 35}.
Nshuti zanjye gukunda umwanzi wawe nk’uko hano babivuze birashoboka ni urugendo rutangira buhoro buhoro tukavanaho inzitizi twashyizeho. Tumwerera imbuto yarwaza tukamusura, yapfusha tukamutabara, abana be bagira ikibazo ukagikemura, amatungo yabo yazimira ukayatarura,…
Muri Bibiliya tubona uburyo Sawuli yagenje Dawidi kugeza ubwo ashaka kumwica, anamutuma ingabo ngo zimufate aramucika. Ariko tunibuke ko Dawidi yaje kubona uburyo yari no kumwica ariko amugirira imbabazi aza no kugirira neza umwuzukuru we Mefibosheti.
Haba hari umuntu satani yagize igikoresho cy’urwango kuri wowe? Mubabarire usabe Imana ibigufashemo kandi izakugirira neza.
Murakoze cyane mugire uwa gatanu mwiza.