Yohana14:1-3 haravuga ngo: Ntimuhagarike imitima yanyu mwizere Imana nanjye munyizere, mu rugo rwa Data harimo amazu menshi iyaba adahari mba mbabwiye kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu nzagaruka mbajyane ngo aho ndi namwe muzabeyo.
Intego y ljambo:
NTUTERWE UBWOBA NIBIHE YESU ARI KU NGOMA
1️-Nta gushidikanya isi iri mu marembera.
– Nta gushidikanya turi ku mugoroba w’isi
– Nta gushidikanya Yesu ari bugufi kugaruka gutwara itorero. Kuko ibimenyetso byinshi Yesu yavuze muri Matayo 24 byarasohoye, harya ubu ngo dutegereje kindi ki ra, intambara se ? Inzara se? Indwara z’ibyorezo se?
Abazi ibyamateka turi mu bwami bwa nyuma bwa Kane aribwo bwa Roma mu mami ane yategetse isi nkuko Daniel na Yohana intumwa babyeretswe ,kandi ubu bwami bwa Kane aribwo bwa Roma bumaze imyaka irenga 2400 butegeka, mbibutse ko nta bundi buzabukurikira harya ubwo murumva hasigaye iki?
2️.Ikintu nyamukuru nshaka kubibutsa muriki kigisho nuko nta mahoro yuzuye twabona muriyi si kwa Data niho gusa hasendereye amahoro, kandi mwisi si iwacu nkuko Paulo yabivuze mu Philippians 3:20, sindimo kubatera ubwoba ariko ukuri kugomba kuvugwa, icyo nzi neza nuko ibyo turimo kubona ubu nta gushidikanya ko ejo cyangwa ejobundi hazaza ibikomeye kurushaho.
Abantu benshi bafite ubwoba bwibihe ntibazi uko ejo bizaba bimeze barabona umwaka utangiye bati ntuzarangira, mbese nta makuru bafite, ariko twe amakuru turayafite ko bigiye kwisukiranya ariko turarinzwe turashinganye ntacyo bizadutwara ahubwo nibigire vuba twitahire iwacu mwijuru. Alleluijah
3️.Hari benshi barimo kwibaza ngo ariko iyi si ikubiswe na nkuba ki? Ariko ntabwo dukwiye kubyibaza kuko inkuba ikubise iyi si yitwa iminsi cg igihe, buri kintu cyose kigira igihe cyacyo kandi ikigira itangiriro kigira n’ iherezo, iminsi Imana yageneye isi irimo kurangira , abantu batewe ubwoba ngo na Corona ndetse n’abanyamadini barimo , aba business men & women bo sinakubwira bararira ayo kwarika , yemwe n’abanya politique byabacanze , baribaza ngo ibi bizarangira ryari ?
Umva nibinarangira hazaza ibindi, ariko ndashaka kukubwira ngo ntuhagarike umutima wizere Imana.Mose yaravuze muri Zaburi ya 91 ngo Uba mu rwihisho rw’isumbabyose azahama mu gicucu cy’ishoborabyose ku murongo wa karindwi ngo abantu ibihumbi bazagwa iruhande rwawe abandi inzovu iburyo bwawe ntibizakugeraho.Dawidi ndamukunda cyane kubera Zaburi ze cyane cyane iya 34 :16 ngo amaso y’Uwiteka ari ku bakiranutsi, naho umurongo wa 20 wiyo Zaburi ngo amakuba nibyago byumukiranutsi ni byinshi ariko Uwiteka amukiza muri byose , ubwo koko ufite ubwoba bwiki?
Bene Kora bo baravuze muri Zaburi ya 46 ngo :Imana niyo buhungiro bwacu , imbaraga zacu, umufasha utabura kuboneka mu byago namakuba, nicyo gituma tutazatinya naho isi yahinduka naho imisozi yakurwa ahayo ikajya imuhengeri naho amazi yaho yahorera akibirindura naho imisozi yatigiswa no kwihinduriza kwayo.
4️.Reka gufatanya nabisi kugira ubwoba impamvu bafite ubwoba ntibazi iherezo ryibi bintu ariko twebweho turabizi intambwe ku ntambwe ahubwo birimo kudutinza, ndumva mfite amatsiko menshi yo kureba Mose, Eliya,Henoki,Abel, Abraham, Joseph,Daniel intumwa ariko cyane cyane mucuti wanjye Paulo nkunda cyane , nukuri ndagirango mbahumurize, indirimbo y’amazamuka muri Zaburi 125 ngo Abiringiye Uwiteka bameze nkumusozi Sion utabasha kunyeganyezwa uhora uhamye iteka ryose, nkuko imisozi igose Yerusalemu niko Uwiteka agose abantu be , nukuri ndafashijwe.
Mbere ko nsoza, lmana inyuze mu muhanuzi Yesaya yabwiye Isiraheri ngo nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe,nuca mu migezi ntabwo izagutembana, nunyura mu muriro ntabwo uzashya ndetse nibirimi byawo ntibizagufata, ubwo se koko uracyafite ubwoba?
Mwene data, mushiki wanjye isi igomba gushira nta kabuza, ubwoba ni intwaro satani akoresha ngo yambure abantu amahoro yabo ndakwinginga kubwimbabazi z’Imana Komera Shikama Izere humura uru rugamba si wowe ni Yesu uruyoboye nibyo nkwifurije mwizina rya Yesu.
Mwene so Sam Lionel