“1. Ariko noneho Uwiteka wakuremye wowe Yakobo, kandi akakubumba wowe Isirayeli, aravuga ati”Witinya kuko nagucunguye, naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.”
(Yesaya 43:1)
Ntutinye kuko arijye wakuremye
Ntukurwe umutima n’ibyorezo, amarozi, n’ibindi byica kuko Uwiteka wakuremye kandi akakubumba, azi umubiri wawe, ntitakwibagiye cyangwa ngo agutererane kandi imbaraga ze zihoraho ngo zikurindire umubiri zinawukize indwara.
Rev Karayenga Jean Jacques