Imigani 25:26 Umukiranutsi wiyoroshya imbere y’abanyabyaha, Ameze nk’iriba ritobamye n’isoko yandujwe.
Guca bugufi k’umukristo si ukuba imbata y’abatizera ngo icyo bagusabye gukora cyose ugikore naho cyaba ari icyaha, kuko uko ni ugusuzuguza izina witirirwa.
Bamwe bibananira kutanwa inzoga igihe basohotse ngo batabita abaturage yewe!kandi bazi neza ko imyizerere yabo ibibabuza.
Rahira ko utabaye nk’iriba ritobamye!
Abandi byabananiye kureka ingurube ngo kuko iryoha kandi ihenda,ngo iribwa n’abisobanukiwe!
byahe se ko ari ukwirema agatima,ko ijambo riyishyira kurwego rumwe n’imbeba!erega ibifite umunopfu byose ntibyaremewe kuribwa!
Yesaya 66:17 “Abiyeza bakitegurira kujya mu masambu yabo, batoye umurongo bakarya ingurube n’ikizira n’imbeba, abo bose bazashirira icyarimwe.” Ni ko Uwiteka avuga.
Ubukristo si ukugendana n’ibigezweho, uretseko atari no gusigara inyuma y’ibihe, ahubwo ni ukugenda uko Uwo twitirirwa ( Kristo) ashaka tuyobowe n’umucyo w’ijambo ry’Imana.
Ijambo ry’Imana ridusaba kuburyo bweruye,kutivanga n’abatizera hamwe n’ibikorwa ibyo aribyo byose bivuguruza kwizera kwacu.
2 Kor 6:14
Ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye. Mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite?Isuzumeurebe niba udatukisha izina rya Kristo, ngo utume abantu batifuza kumukurikira kubera imyifatire yawe.
Ibyah 2:5
Nuko ibuka aho wavuye ukagwa wihane, ukore imirimo nk’iya mbere kuko nutabikora nzaza aho uri, nkūre igitereko cy’itabaza cyawe ahacyo nutihana.
Yesu agushoboze kwitandukanya n’ikivunge!
Umwigisha: Pastor VIVA,
POWER OF CHANGE MINISTRIES