Nudahindura inshuti uzahinduka igitutsi

Zaburi 1:1
– Hahirwa umuntu udakurikiza imigambi y’ababi, Ntahagarare mu nzira y’abanyabyaha, Ntiyicarane n’abakobanyi.

Imana yahaye Umuntu umudendezo n’ubushobozi bwo guhitamo. Niko byantise mu gitabo cyo Gutegeka Kwa Kabiri 30:15 ngo “Dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’ibyiza, n’urupfu n’ibibi”.

Mu byo duhitamo harimo:- Inshuti tugendana;
– Imigambi n’Inama dukurikiza;
– Inzira ducamo.

 

Nasobanukiwe neza ko aho umuntu agendera, aho yicara n’abantu babana mu buzima bwa buri munsi bigira ingaruka mu mibereho ya buri munsi no buzima bw’umwuka bitewe n’inama ahungukira.

Namenye kandi ko inshuti, aho twicara, aho tugendera, atari ibintu bitugwirira, ntabwo ari impanuka twisangamo ahubwo biva ku mahitamo dukora umunsi ku munsi.

Iyo buri umwe muri ba basore b’abaheburayo (Saduraka, Meshake na Abedenego) adahitamo ziriya nshuti, birashoboka cyane ko atari kwisanga muri ariya masezerano, ndetse atari gukomeza iriya nzira nziza.

Iyo Timoteyo adahitamo kuba inshuti ya Paholo kugendana nawe no gukurikiza inama ze, birumvikana ko ziriya mpanuro na ziriya nyigisho atari kuzihabwa. Ntabwo yari kuba Timoteyo twamenye, Timoteyo uhiriwe, Timoteyo wakomeje kutubera urugero.

Ninde nshuti yawe mugendana? N’iyihe nama nziza ikungura? Ni izihe nzira mugenderamo? Nihe mwicara?

Nasanze umuntu ashobora kwiyegereza inshuti mbi ikamusenyera ibyo yubatse imyaka myinshi. Mfite ingero z’aho byabaye ku bayobozi b’inzego za Leta, b’amatorero, b’imishinga, n’ibigo by’ubucuruzi, etc. Dore inama nguhaye: “n’udahindura inshuti uzahinduka igitutsi”.

Ngufitiye inkuru nziza. Uno munsi biracyashoboka ko uhindura inshuti, ugahindura inama wumva, ugahindura inzira unyuramo, ugahindura n’ibyicaro. Ubikoze uraba mu bantu bahiriwe!

 

Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO,
Foursquare Gospel Church of Rwanda