- Yesu Krisitu Pasika yacu, atwibutsa ko turi abashyitsi kandi ko iwacu ari mw’ijuru aho tuzasangira Pasika idashira.
Amagambo Yesu yabwiye abigishwa be ubwo basangiraga ifunguro rya nyuma ariryo ryahuriranye na Pasika y’Abayuda, mbere yo kubabazwa no kuzukwa kwe.
atwereka neza ko duteguriwe andi meza aho, tutazibuka izuka rya Yesu gusa ahubwo tuzaryishimira ibihe bidashira.
Yarababwiye ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa. Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bw’Imana.” Luka 22 :15-16
Ntabwo yarekeye aho ahubwo arakomeza ati « Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire. Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, ukageza aho ubwami bw’Imana buzazira.” Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu ni umubiri wanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.”
N’igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu. Luka 22 :17-20.
Muri aya magambo Yesu yaberekaga ko Pasika yari asangiye nabo yari ifite ibindi bisobanuro :
Umwana w’Imana, yari agiye gutambwa k’umusaraba, nk’igitambo gikuraho ibyaha ngo ahe gucungurwa abazamwizera bose.
Iyo Pasika abakirisitu bizihiza rero ni pasika yo mu mwuka yatangijwe na Kirisitu, ikaba ikomezwa n’ubumwe n’umushyikirano agirana n’abamwizera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Iyo Pasika Yesu yayikomeresheje aya magambo “
Ni jye mutsima w’ubugingo. Ni jye mutsima muzima wavuye mu ijuru.
Umuntu narya uwo mutsima azabaho iteka ryose, kandi umutsima nzatanga ku bw’abari mu isi kugira ngo babone ubugingo, ni umubiri wanjye.” Urya umubiri wanjye, akanywa amaraso yanjye aba afite ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzura ku munsi w’imperuka,kuko umubiri wanjye ari ibyokurya by’ukuri, n’amaraso yanjye ari ibyokunywa by’ukuri.
Nk’uko Data uhoraho yantumye, nanjye nkaba ndiho ku bwa Data, ni ko undya na we azabaho ku bwanjye.
Uyu ni wo mutsima wavuye mu ijuru, si nk’uwo ba sekuruza banyu bariye bagapfa, ahubwo urya uyu mutsima azabaho iteka ryose.” Yohani 6:48-58
Krisitu niwe Pasika yacu kuko umwizera wese aba atwikirijwe kandi arinzwe n’amaraso y’umwana w’intama w’Imana, ariyo nayo adukiza gucirwaho iteka.
- Krisitu niwe Pasika yacu kuko igihano cyagombaga kuba icyacu ariwe wakishyizeho, aduhindura abera.
Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.
Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose.
Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije). Efeso 2 :1-5
Ku bigishwa ba Kiristu nyakuri, pasika si umunsi mukuru wizihizwa buri mwaka gusa ahubwo ni ukuri kw’imibereho yabo ya buri munsi.
Urupfu rwa Kirisitu no kuzukwa kwe bibabera ipfundo ryo kwizera kwabo, ari naho ibyiringiro byabo muri byose bishingiye. Ijambo ry’Imana riratubwira ngo « Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’uko byari byaranditswe, agahambwa akazuka ku munsi wa gatatu nk’uko byari byaranditswe » 1Abakorinto 15 :3-4
Yesu ni muzima, yarazutse, Ibyo ni ukuri kuzuye, ariko ko se bifite izihe ngaruka k’ubuzima bwacu?
- Kristu pasika yacu ni nawe byiringiro bidashidikanywa byo kuzuka kwacu
Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe. Abaroma 8 :11
Twebwe abafite ibyo byiringiro, twizihiza Pasika yacu ya buri munsi duharanira kugira imitima iboneye, « Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye. 1 Yohani 3.2
- Pasika itwereka kuzuka kwa Yesu Krisitu, ikatwibutsa tudashidikanya ko Yesu azagaruka kudutwara.
Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo. 1Abatesaloke 4 :16-17
Pasika iduhamiriza ko Yesu yazutse natwe tuzazuka. Dutegereje uwo munsi mukuru, ubwo uyu mubiri upfa uzambikwa kudapfa, uyu mubiri ubababara ukambikwa ubudahangarwa, ubwo uzaba wamaze gushushanywa n’umubiri wa Kirisitu. 1 Abakirisitu 15:42-54`
Twibuke ko umunsi cg itariki ya Pasika bidafite icyo bivuze ubwabyo, ahubwo icyo twibuka nicyo cya ngombwa.
Krisitu yarazutse, natwe tuzazuka.
Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.
Ubuntu bw’Umwami Yesu bubane namwe mwese. Amen. Ibyah 22 :20-21`
Umwigisha: Past Jules Kazura