Rekera aho kwiheba, Marayika agutumweho – Ev Ndayisenga Esron
Lk 1:13,18
[13]ariko marayika aramubwira ati “Witinya Zakariya, kuko ibyo wasabye byumviswe. Umugore wawe Elizabeti azakubyarira umuhungu, uzamwite Yohana.
[18]Zakariya abaza marayika ati “Ibyo nzabibwirwa n’iki, ko ndi umusaza n’umugore wanjye akaba ari umukecuru?”
Intang 18:14
[14]Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.”
.Nshuti uyu Zakariya yari afite ikibazo cy’urubyaro yarakuyeyo amaso.Wowe ushobora kuba ufite ikindi kibazo ahari warazeyutse,nubwo abantu tukubona umeze nk’aho wahiriwe ariko ukaba ufite ikifuzo cyakubanye umusozi. utabwira uwo ari we wese!Marayika agutumweho rero Humura witinya
Nta kinanira Uwiteka,ko mbona utangiye kwiheba ugira ngo aho uri ho si yo yahakugejeje?Tegereza!
Mugire umunsi Mwiza
Ev. Ndayisenga Esron