Burya Aburahamu nawe uriya muhamagaro wo gusiga inzu ya se n’umuryango avukamo nuwo yashatsemo ndetse n’igihugu cye ,ngo ajye mu gihugu Imana izamwereka;kandi icyo gihugu ntikivuge izina ryacyo;biragaragara ko kubisobanurira umuryango we bitamworoheye, banamubaza aho iyo Mana imubwiye kwimukira ngo bazanamusure,ati yambwiyeko icyo gihugu izakinyereka nyuma nahagurutse.
Nawe kandi nta muntu bari kumwe Imana imubwira ayo magambo ngo nibura amufashe kubisobanura.
Ariko aburahamu yumviye Imana arahaguruka aragenda.Itang.12:1-4.
Nibyiza ko twumvira Imana,nubwo ibyo itubwira byaba bikomeye ariko ibana natwe kandi ikagendana natwe igakorana natwe
Igihe cyarageze rero Yesu avukira mu isi,abyarwa n’umwali Mariya nk’uko Marayika Gaburiyeli yari yaramubwiye.
”KUKO ARI NTA JAMBO IMANA IVUGA NGO RIHERE”.Luka.1:37.
Iyo nkuru tuyibona neza mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Matayo 1:1-25.
“KUVUKA KWA YESU KRISTO Kwagenze gutya,nyina Mariya yari yarasabwe na Yosefu,ariko yari ataramurongora,babona afite inda y’Umwuka Wera.umugabo we Yosefu kuko yari umukiranutsi kandi adashaka kumukoza isoni kumugaragaro,yigira inama yo kumubengarwihishwa.
Akibitekereza,Marayika w’umwami Imana amubonekera mu nzozi ati:Yosefu mwene Dawidi witinya kurongora umugeni wawe Mariya kuko imbuto imurimo ar’iy’Umwuka Wera azabyara umuhungu uzamwite Yesu, kuko ariwe uzakiza abantu be ibyaha byabo.Nuko ibyo byose byabereye kugirango ibyo Umwami Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi bisohore ngo Dore umwami azasama inda kandi azabyara umuhungu azitwa Imanweli, risobanura ngo Imana iri kumwe natwe.Yosefu akangutse abigenza uko Marayika w’Umwami Imana yamutegetse;arongora umugeni we.Ariko ntibaryamana arinda agera igihe yabyariye umuhungu amwita YESU”.
REV. Rurangirwa .E