UMURIMO WAZANYE YESU HANO MU ISI
Iyo dusomye mu rwandiko Paulo yandikiye Abefeso 2:11-19.
Tuhasanga umurimo ukomeye cyane wazanye Yesu Kristo hano kw’isi .
Uretse kuducunguza urupfu rwo kumusaraba akatumenera amaraso kugirango tubone agakiza;twese hamwe muri rusange nk’abantu Imana yaremye;ariko abitwaga abanyamahanga;n’ukuvuga abatari ubwoko bw’abayuda twagize umugisha kubw’urupfu rwa Yesu.
Bizwi ko abayuda bagiraga ubwibone bw’ubwoko bwabo bw’Abaheburayo bakomoka kuri Aburahamu mbese hirya y’abayuda andi moko yose yitwaga abanyamahanga.
“Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri,abo abakebwe n’intoki k’umubiri bita abatakebwe,mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’ubwisirayeli,muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe,ari ntabyiringiro mufite by’ibizaba,ahubwo mwari mw’isi mudafite Imana Rurema.
Ariko none muri muri Kristo Yesu,mwebwe abarikure kera,mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.
Uwo niwe mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, aribwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya,amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango umubiri we, kugirango ba babiri abarememo umuntu mushya muri we ngo azane amahoro atyo, kandi ngo bombi abagire umubiri umwe abungishe n’Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi, yaraje ababwira ubutumwa bwiza bw’amahoro mwebwe abari kure,kandi abari bugufi nabo ababwira iby’amahoro, kuko ariwe uduhesha uko turi amahorakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe.
Nuko ntimukiri abashyitsi N’abasuhuke, ahubwo mur’ubwoko bumwe n’abera ndetse mur’abo mu nzu y’Imana”.Amen!
Gerageza gusoma ayo magambo witonze utekereza umurongo ku murongo kandi Umwuka Wera agusobanurire,maze wumve umurimo ukomeye wazanye Yesu mw’isi.
Mu kinyejana cya mbere nyuma ya Yesu Kristo;abayuda bajyaga bateranira mu masinagogi bari kumwe n’abanyamahanga;maze umuyuda agahaguruka agashima Imana ati:” ndagushima Mana ko wandemye ndi umuyuda ntari umunyamabanga.
Ndagushima Mana ko wandemye ndi umugabo ntari umugore, Erega Mana n’umwana wawe Yesu Kristo yavutse ari umuhungu Atari umukobwa; byumvikane ko nawe buriya uri umugabo atari umugore.
Tekereza nawe iryo shimwe kuritambutsa abanyamahanga batari abayuda bari aho; ndetse n’abagore n’abakobwa baba abayudakazi n’abanyamahangakazi.
Umukozi w’Imana Paulo yandikiye amatorero menshi zo kubahugura;yarwanye urugamba rwo gusenya izo nsika zari hagati y’abayuda n’abanyamahanga hagati y’b’igitsinagabo n’ab’abigitsinagore.
1Abakor.12:13.”kuko mu Mwuka umwe twese arimo twabatirijwe kuba umubiri umwe,naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki,naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo.
Kandi twese twujujwe Umwuka umwe”.
Abaroma10:12”ntatandukaniro ry’umuyuda n’umugiriki,kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose ,niwe ubereye abamwambaza bose ubutunzi”.
Abagalat.3:26-29”none ntihakiriho umuyuda cyangwa umugiriki,ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo,ntihakiriho umugabo cyangwa umugore,kuko mwese mur’umwe muri Kristo Yesu.
Ubwo mur’aba Kristo muri n’urubyaro rwa Aburahamu,muri n’abaragwa nk’uko byasezeranyijwe”.
DUSOZE TUVUGA TUTI:
1Abatesal.”Imana y’amahoro ibeze rwose,kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe, bitazabaho umugayo ubwo umwami wacu azaza.ibabahamagara n’iyo kwizerwa no kubikora izabikora”.Amen!
Mwene so muri Kristo REV.RURANGIRWA Emmanuel.