KUVUKA KWA YESU
- Mu butumwa bwiza uko bwanditswe na Luka 1:26-38;tuhabona uko Malayika Gaburiyeli yatumwe n’Imana ku mwari witwaga Mariya amubwirako azabyara Yesu.
“MALAYIKA ARAMUBWIRA ATI:WITINYA MARIYA KUKO UHIRIWE KU MANA.KANDI DORE UZASAMA INDA,UZABYARA UMWANA W’UMUHUNGU UZAMWITE YESU.AZABA MUKURU,AZITWA UMWANA W’ISUMBA BYOSE KANDI UMWAMI IMANA IZAMUHA INTEBE Y’UBWAMI YA SEKURUZA DAWIDI,AZIMA MU NZU YA YAKOBO ITEKA RYOSE,UBWAMI BWE NTIBUZASHIRA”
Luka.1:30-33.
- Iyo ukomeje ugasoma Luka 1:34-38;ubona ko Mariya yatinze kumva, kwemera no kwakira ubwo butumwa yari azaniwe na Marayika Gaburiyeli.
Ariko gutindana na Marayika amubaza nawe amusubiza byatumye nawe yemera.
- Ikibazo cya mbere Mariya yabajije Marayika:
1.IBYO BIZABAHO GUTE KO NTARARYAMANA N’UMUGABO?
Kandi mu buryo busanzwe koko bw’abantu, iki kibazo cyarumvikanaga.
Mbese ni nka bimwe twita logique ? ariko rero Imana Yacu ntigendera kuri za logique zacu.
Kumurongo wa 35 turabonamo ibisubizo bitatu Marayika yahaye Mariya,ariko nanone mu buryo bw’abantu ntibyari bisobanutse:
- Umwuka Wera azakuzaho
- Imbaraga zisumbabyose zizagukingiriza
- Nicyo gituma Uwera uzavuka azitwa umwana w’Imana
- Burya rero biragora cyane umuntu kumva ikintu kidafite urugero rw’ahandi cyabaye cyangwa undi cyabayeho(reference).
Mariya kumva ko Umwuka Wera azamuzaho agasama inda,kandi ntawundi wamubanjirije watewe inda n’Umwuka Wera byaramugoye.
yewe n’ingero twabona muri Bibiliya,nka
Sara abyara Isaka,nubwo yari yaracuze nta n’ibimenyenyetso yarafite bigaragaza ko yabyara;ariko nibura yarafite umugabo Aburahamu.
Nicyo kimwe na Elizabeti na Zakariya.
Umurongo wa 36 Marayika Gaburiyeli yahaye Mariya ikimenyetso kimwemeza.
“DORE MWENE WANYU ELIZABETI NAWE AFITE INDA Y’UMUHUNGU YO MUZABUKURU,
UWITWAGA INGUMBA NONE UKU N’UKWEZI KWE KWA GATANDATU”.
Umurongo wa 37 “KUKO ARI NTA JAMBO IMANA IVUGA NGO RIHERE”.
Umurongo wa 38
”MARIYA ATI:DORE NDI UMUJA W’UMWAMI IMANA BIMBERE UKO UVUZE”
Gutindana na Marayika kwa Mariya kwamufashije gusobanukirwa neza ibyo Imana imushakaho;kandi binamufasha kwihanganira ibigeragezo atabuze guhuranabyo by’amagambo bishoboka ko haba mu muryango we haba mu baturanyi n’abandi bari bamuzi; ntihabuze abavuga ko yatwaye inda y’indaro; kuko ubusobanuro yabahaga ngo yahuye na Marayika Gaburiyeli n’ibyo yamubwiye ntibabyumvaga.
Uko rero niko bigora umuntu iyo Imana yamuhaye ibyo agomba gukora cyangwa ikamutuma ahantu mu buryo budasobanukiye buri muntu wese.
Ariko washaka kumva inama z’abantu zimwe Haruguru twise logique Imana mukabipfa,ikaba yanagukubita akanyafu.Wakumvira Imana nabwo,abantu bakakwita umuyobe; uwabuze ubwenge cyangwa umusazi.
Abo nabo koko babayobe n’abihangishaho bakabeshya ngo Imana yavuze kandi itavuze bariho.
Ariko rero ntitwakwitiranya abantu bose niba uziko ari Imana mwavuganye, ukaba waratindanye nayo uyisobanuza ndetse ukaba ufite ibimenyetso nka Mariya,jya wumvira Imana ukore ibyo igutegetse kuko abantu ntawaza ngo agufashe ubusharire bwa wa munyafu wayo wakugezeho kubwo kutayumvira.
Ikintu kigora cyane, n’uko akenshi ubutumwa nkubwo bukomeye Imana ibuguha muri kumwe nayo ntawundi uhari ngo nibura agufashe kugusobanura
Rev. Rurangirwa Emmanuel