Twimakaze indangagaciro y’urukundo
Lk 10:27-28
[27]Aramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.”
[28]Yesu aramubwira ati “Unshubije neza. Nugenza utyo uzagira ubugingo.”
Yh 13:34-35
[34]Ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ari ko namwe mukundana.
[35]Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”
1 Kor 13:4-7
[4]Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza,
[5]ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu,
[6]ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,
[7]rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.
Nshuti nguru urukundo dusabwa gukundana (Agape) rudashingiye ku masano, ku kuba uwo ukunze azakwitura, ku bucuti bundi,….
Mugire intangiriro nziza z’icyumweru
Ndabakunda
Ev. Esron Ndayisenga