Imig 11:24-25
Hari umuntu utanga akwiragiza, Nyamara akarushaho kunguka. Kandi hari uwimana birenza urugero, Ariko we bizamutera ubukene gusa. Umunyabuntu azabyibuha, Kandi uvomera abandi na we azavomerwa.
Ugira ubuntu ngo azabyibuha Uyu mubyibuho ntuwitiranye n’ubunini bw’umubiri nubwo nabwo ntacyo butwaye, ahubwo ni ukugira umutima UNEZEREWE kandi WAGUTSE muyandi magambo ni ukubyibuha imbere
Ibintu ukwiye kwigira muri iki cyanditswe:
Kugira ubuntu bishobora kuvura indwara y’umutima
Kugira ubuntu ni ukwiteganyiriza kwiza kuko inyiturano iva ku muremyi wa twese.
Umunyabuntu ntahorana urwikekwe kuko Naho yagambanirwa Imana iramurokora
Kugira ubuntu bizana Ubukire, niyo butagaragara ntibibuza ko buba buhari
Umunyabuntu ntajyabuririza icyo atanga, niyo afite duke ntaturya wenyine
Nubwo ukunda gutanga ashobora kubirwanirizwamo, ariko icyo ijambo rimuvugaho amaherezo kirasohora.
Ese wowe, uratanga? Niba ari yego komeza, niba ari Hoya byige kuko bigufitiye inyungu
Ubuntu ni Ubumuntu
Pastor viva,
POWER OF CHANGE MINISTRIES