• Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Top Bar Navigation
AMASEZERANO.COM
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Main Navigation
No Result
View All Result
AMASEZERANO.COM
No Result
View All Result
Ahabanza INYIGISHO INYIGISHO Z'URUHEREREKANE

Ubusobanuro bw igishushanyo Nebukadinezali yarose

Admin na Admin
20/02/2019
muri INYIGISHO Z'URUHEREREKANE
0
0
0
Bayisangije
1k
Bayisuye
1,212

Ubusobanuro bw igishushanyo Nebukadinezali yarose

gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli igice cya kabiri.

Iki gice kitubwira ko Nebukadinezari umwami w’I Babuloni yarose inzozi zimutera ubwoba, maze ategeka abapfumu n’abakonikoni be kuzimwibutsa (kuko yari yazibagiwe) no kuzimusonabanurira byananirana bakicwa. Nibwo Daniyeli na bagenzi begereye Imana ya Isirayeli mu isengesho, maze ibahishurira iby’ izo nzozi:

Uyu mwami yabonye igishushanyo kinini gifite ishusho iteye ubwoba, umutwe wacyo wari izahabu, igituza cyacyo n’amaboko yacyo byari ifeza, inda n’ibibero byari imiringa, amaguru yacyo yari ibyuma naho ibirenge byacyo byari igice cy’ibyuma n’icy’ibumba. Arabyitegereza kugeza ubwo haje ibuye ritarimbuwe n’intoki ryikubita kuri bya byirenge by’icyo gishushanyo, rimenagura bya byuma n’ibumba, ku buryo cya gishushanyo cyahindutse ivu ritumurwa n’umuyaga, maze rya buye rirakura rihinduka umusozi munini rirangiza isi yose (2:31-35).

Twifashije ubusonura Daniyeli yatanze (2:36-45) n’amateka yandi asanzwe y’ibyabayeho, buri buye ry’agaciro rivugwa rirashushanya ubwami cyangwa mpatsibihugu (empires) z’abapagani zari kuzategeka isi uhereye ku ijyanwa mu bunyage I Babuloni kugeza ku kugaruka kwa Kristo aje kwima ingoma ye. Mu gice cya karindwi, ubu bwami buhagariwe n’inyamaswa enye.

• Umutwe wacyo wari izahabu:

Daniyeli avuga ko Nebukadinezali ari we mutwe w’izahabu, ibuye ry’agaciro kenshi kuruta ayandi yose yari azwi mu bihe bya kera. Ibi kandi bishimangira ububasha yari afite mu butegetsi bwe, kuko yari umwami utavugirwamo, ukora ibyo ashatse atitaye ku nama yagirwa. Yesaya yari yarahanuye ibya Babuloni agira ati, “Umwami w’I Babuloni uzamukina ku mubyimba, uti, ‘Erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w’izahabu ushizeho1” (Yes.14:4). Mu buhanuzi bwa Daniyeli, umwami cyangwa ingoma ye bikunze kuvugwa mu buryo bumwe. Bityo rero umutwe w’izahabu wa cya gishushanyo cyo mu nzozi ntiwashushanyaga Nebukadinezari gusa; ahubwo wanashushanyaga uruhererekane rw’abami bari kuzategeka mpatsibihugu ya Babuloni. Mu mwaka wa 539 mbere y’ivuka rya Yesu ubu bwami bwaje gusimburwa n’ubundi.

• Igituza cyacyo n’amaboko yacyo byari ifeza:

Mu mwaka wa 539, ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bwasimbuye ubwami bwa Babuloni ku mwanya w’ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Ifeza ni ibuye ry’agaciro, ariko rifite agaciro kari hasi y’ak’izahabu, Daniyeli yabwiye Nebukadinezari ko ubwami buzakurikira Babuloni buzaba buri munsi yayo mu gukomera. Ibi bikaba bisobanuye ko abami b’Abaperesi batari ba Mudakurwa ku ijambo nka Nebukadinezari muri Babuloni, kuko bo bagengwaga n’itegeko (Dan.6:14-15). Nk’uko kandi ifeza ikomera kuruta izahabu, niko n’ingoma y’Abaperesi yamaze igihe kirekire ugereranije na Babuloni, kuko yamaze imyaka isaga 200 nyuma yo kwigarurira Babuloni. Igituza n’amaboko by’ifeza bya cya gishushanyo cyo mu nzozi byashushanyaga rero uruhererekane rw’abami b’Abamedi n’Abaperesi uhereye kuri Kuro Mukuru ( 539) kugeza kuri Dariyo wa III waje kuneshwa na Alegizanderi Mukuru w’Ubugiriki mu mwaka wa 336.

• Inda n’ibibero byacyo byari imiringa:

Daniyeli yabwiye umwami ko hazaba ‘ubundi bwami bwa gatatu butegeke isi yose’ (Dan.2:40). Inda n’ibibero by’umuringa byashushanyaga uruhererekane rw’abami bayoboye ingoma y’Abagereki uhereye kuri Alegizanderi Mukuru mu mwaka wa 336 mbere y’ivuka rya Yesu. Nk’uko umuringa uri hasi y’ifeza mu gaciro, ni ko n’abami b’Abagereki batari bafite ububasha buhambaye nk’ababanjirije muri Babuloni n’I Buperesi. Kandi nk’uko umuringa urusha ifeza n’izahabu gukomera niko n’ingoma y’Abagereki yigaruriye igice kinini cy’isi ugereranije n’izayibanjirije kandi imara imyaka myinshi (250) mbere yuko isimburwa n’Abaroma. Mu gice cya 8 na 11 niho Daniyeli avuga izina ry’ubu bwami mu buryo bweruye

• Amaguru yacyo yari ibyuma n’ibirenge byacyo byari igice cy’ibyuma n’igice cy’ibumba (34):

Ubwami bw’Abagiriki bwasimbuwe n’ingoma y’Abaroma kuva mu mwaka w’146 mbere y’ivuka rya Yesu. Roma yabaye ingoma ifite ububasha kuruta ingoma zose zayibanjirije (ubwami bukomeye nk’icyuma, Dan.2:40). Kandi nk’uko icyuma gifite agaciro kari hasi y’izahabu, ifeza n’umuringa, niko no ku ngoma y’Abaroma, rubanda rwari rufite ubwisanzure ku buryo bashobora no kwitabaza inkiko igihe uburenganzira bwabo bwahutajwe (reba Ibyak. 25:9-12).

Abaroma nibo babambye Yesu Kristo, abami bamwe ba Roma uhereye kuri Nero batoteje itorero mu gihe cy’imyaka igera kuri 250. Roma kandi yasenye urusengero rw’I Yerusalemu ndetse n’uwo murwa mu mwaka wa 70 nyuma y’ivuka rya Yesu. Nyuma y’igwa rya Roma, ntihari hongera kubaho ubwami busa naho ari bwo bwonyine buyobora isi nk’uko byari bimeze kuri Babuloni, Ubuperesi, Abagiriki n’Abaroma. Ahubwo hagenda havuka ibihugu byigenga, icyakora bimwe ni ibihanganye kandi bifite isumbwe rikabije ugereranije n’ibindi, yaba mu bukungu, ikoranabuhanaga, igisirikari n’ibindi. Birasa naho igihe turimo gihuye n’ibirenge by’icyuma (ubuhangange) kivanze n’ibumba, Amano 10 avugwa muri iki gice , niyo mahembe 10 avugwa mu gice cya 7 ari bo bami (cyangwa itsinda ry’ibihugu) bazategekana na Antikristo ( soma Ibyah.13 na 17). Ubwami bw’Antikristo, ubu bukora mu buryo bw’amayoberane (2 Tes.2:7), ariko igihe kizaza buzakorera ku mugaragaro (soma Ibyah. 13), ubwo Kristo azagaruka nibwo buzaba buyoboye isi gusa itorero ryo rizaba ryazamuwe gusanganira Yesu ku bicu (1Tes.4:13-18).

• Ibuye ryamenaguye igishushanyo ryarangiza rigakura rigakwira isi yose:

Iri buye ni Yesu Kristo , Yesaya yarikomojeho muri aya magambo, “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageregejwe, rikomeza imfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane,..” (Yes 28:16) kuba ritararimbuwe n’intoki bisonura ko ubwami bwa Kristo buzaba buvuye ku Mana , ntabwo azaburagwa n’abantu. Kandi azategekera isi yose icyarimwe ntawe bahanganye. Amaze gukuraho ingoma z’abanyagitungu n’abanyarugomo; niyo mpamvu iyi ngoma yitwa iy’amahoro, iyo gukiranuka. Ni bwo amagambo yo muri Yesaya 2:4 aboneka no kuri rumwe mu nkuta z’inyubako z’umuryango w’Ababumbye I New York (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika) azasohora, “…Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”

Ndangije nifuriza abazasoma iyi nyigisho kuzabana muri buriya bwami bwa Kristo, ariko tuzirikana ko bitegurwa umuntu akiri muri uyu mubiri.
“Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe y’ubwami, nk’uko nanjye unanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.” (Ibyah.3:21)

Yanditswe na : Ange Victor UWIMANA

Src Agakiza

Ibiherukaa

Nubwo abantu baba babi ukeneye umuntu/ Pastor Gaudin MUTAGOMA

Ibikurikira

Ntuzasuzuguze izina witirirwa

inyigisho

Umwuka wera mu buzima bw’abizera
INYIGISHO

NKWIFURIJE KUGABIRWA – EV NDAYISENGA ESRON

28/05/2023
Imbuto z’Umwuka
INYIGISHO

Imbuto z’Umwuka

26/05/2023
Pentekoti n’amakuru yayo – Dr Fidele Masengo
INYIGISHO

Pentekoti n’amakuru yayo – Dr Fidele Masengo

24/05/2023
Mwuka wera: Ibibazo n’ibisubizo
INYIGISHO

Mwuka wera: Ibibazo n’ibisubizo

24/05/2023
Umwuka n’umumaro Wawo – Ev. Delphine Uwanyirigira
INYIGISHO

Umwuka n’umumaro Wawo – Ev. Delphine Uwanyirigira

17/05/2023
UMWUKA WERA YARIHO KUVA IBIHE N’IBIHE – Past Rugomoka Theophil
INYIGISHO

UMWUKA WERA YARIHO KUVA IBIHE N’IBIHE – Past Rugomoka Theophil

15/05/2023
Ibikurikira
Ntuzasuzuguze izina witirirwa

Ntuzasuzuguze izina witirirwa

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Ibigezweho
  • Ibitekerezo
  • Ibiheruka
Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

Amagambo 10 y’ihumure ku muntu uri mu ngorane

10/04/2018
UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

UBURYO 11 IMANA IJYA IVUGANIRAMO N’ABANTU : INZOZI/ Past Gatanazi Justin

19/06/2018
Promise Bible Center

KWIYANDIKISHA – PBC – Promo.10

17/01/2024
Promise Bible Center

Promotion PBC-0723-P8

16/10/2022
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Igice cya 2 cy’Ubuhamya bw’inzira igoye y’ubuzima bwa UWITONZE Hosiane

13
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

IYO UZABA UKOMEYE WIGISHWA AMASOMO AKOMEYE N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE.,/Ev. Kayiranga Deo

7
Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

Hosiane kwakira inkuru y’incamugongo byaramugoye (Igice cya 1 cy’ubuhamya bwe)

7
“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

“IYO UZABA UKOMEYE W, IGISHWA N, ABARIMU BAKOMEYE KANDI IGIHE KIREKIRE “. IGICE CYA 2.(UBUZIMA BWA MOSE)/Ev. Kayiranga Deo

7
Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Dukurikire

  • 1.3k Fans
  • 10 Followers
  • 1 Followers

Soma n'ibi

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

Urukundo rw’Imana – Pst Mugiraneza J. Baptiste

05/05/2025
PBC Graduation: Amafoto

PBC Graduation: Amafoto

11/03/2025
Humura Uwiteka aragukunda cyane – Pst Mugiraneza J Baptiste

Yesu ntazakureka – Pst Mugiraneza J. Baptiste

23/01/2025
Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

Witandukanye n’imirimo y’umwijima – Ev. Pacific Faida

23/01/2025

Abo turibo

AMASEZERANO.COM

Amasezerano ni urubuga rwa Gikristo rw'ivugabutumwa. Intego yacu iri mu Abafilipi 1:6

IBIRIMO

Dukurikire kuri Facebook

  • Setup menu at Appearance » Menus and assign menu to Footer Navigation

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result

© 2025 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.