Ubusobanuro bw igishushanyo Nebukadinezali yarose

Ubusobanuro bw igishushanyo Nebukadinezali yarose

gitabo cy’umuhanuzi Daniyeli igice cya kabiri.

Iki gice kitubwira ko Nebukadinezari umwami w’I Babuloni yarose inzozi zimutera ubwoba, maze ategeka abapfumu n’abakonikoni be kuzimwibutsa (kuko yari yazibagiwe) no kuzimusonabanurira byananirana bakicwa. Nibwo Daniyeli na bagenzi begereye Imana ya Isirayeli mu isengesho, maze ibahishurira iby’ izo nzozi:

Uyu mwami yabonye igishushanyo kinini gifite ishusho iteye ubwoba, umutwe wacyo wari izahabu, igituza cyacyo n’amaboko yacyo byari ifeza, inda n’ibibero byari imiringa, amaguru yacyo yari ibyuma naho ibirenge byacyo byari igice cy’ibyuma n’icy’ibumba. Arabyitegereza kugeza ubwo haje ibuye ritarimbuwe n’intoki ryikubita kuri bya byirenge by’icyo gishushanyo, rimenagura bya byuma n’ibumba, ku buryo cya gishushanyo cyahindutse ivu ritumurwa n’umuyaga, maze rya buye rirakura rihinduka umusozi munini rirangiza isi yose (2:31-35).

Twifashije ubusonura Daniyeli yatanze (2:36-45) n’amateka yandi asanzwe y’ibyabayeho, buri buye ry’agaciro rivugwa rirashushanya ubwami cyangwa mpatsibihugu (empires) z’abapagani zari kuzategeka isi uhereye ku ijyanwa mu bunyage I Babuloni kugeza ku kugaruka kwa Kristo aje kwima ingoma ye. Mu gice cya karindwi, ubu bwami buhagariwe n’inyamaswa enye.

Umutwe wacyo wari izahabu:

Daniyeli avuga ko Nebukadinezali ari we mutwe w’izahabu, ibuye ry’agaciro kenshi kuruta ayandi yose yari azwi mu bihe bya kera. Ibi kandi bishimangira ububasha yari afite mu butegetsi bwe, kuko yari umwami utavugirwamo, ukora ibyo ashatse atitaye ku nama yagirwa. Yesaya yari yarahanuye ibya Babuloni agira ati, “Umwami w’I Babuloni uzamukina ku mubyimba, uti, ‘Erega umunyagahato ashizeho! Umurwa w’izahabu ushizeho1” (Yes.14:4). Mu buhanuzi bwa Daniyeli, umwami cyangwa ingoma ye bikunze kuvugwa mu buryo bumwe. Bityo rero umutwe w’izahabu wa cya gishushanyo cyo mu nzozi ntiwashushanyaga Nebukadinezari gusa; ahubwo wanashushanyaga uruhererekane rw’abami bari kuzategeka mpatsibihugu ya Babuloni. Mu mwaka wa 539 mbere y’ivuka rya Yesu ubu bwami bwaje gusimburwa n’ubundi.

Igituza cyacyo n’amaboko yacyo byari ifeza:

Mu mwaka wa 539, ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bwasimbuye ubwami bwa Babuloni ku mwanya w’ubutegetsi bw’igihangange bw’isi. Ifeza ni ibuye ry’agaciro, ariko rifite agaciro kari hasi y’ak’izahabu, Daniyeli yabwiye Nebukadinezari ko ubwami buzakurikira Babuloni buzaba buri munsi yayo mu gukomera. Ibi bikaba bisobanuye ko abami b’Abaperesi batari ba Mudakurwa ku ijambo nka Nebukadinezari muri Babuloni, kuko bo bagengwaga n’itegeko (Dan.6:14-15). Nk’uko kandi ifeza ikomera kuruta izahabu, niko n’ingoma y’Abaperesi yamaze igihe kirekire ugereranije na Babuloni, kuko yamaze imyaka isaga 200 nyuma yo kwigarurira Babuloni. Igituza n’amaboko by’ifeza bya cya gishushanyo cyo mu nzozi byashushanyaga rero uruhererekane rw’abami b’Abamedi n’Abaperesi uhereye kuri Kuro Mukuru ( 539) kugeza kuri Dariyo wa III waje kuneshwa na Alegizanderi Mukuru w’Ubugiriki mu mwaka wa 336.

Inda n’ibibero byacyo byari imiringa:

Daniyeli yabwiye umwami ko hazaba ‘ubundi bwami bwa gatatu butegeke isi yose’ (Dan.2:40). Inda n’ibibero by’umuringa byashushanyaga uruhererekane rw’abami bayoboye ingoma y’Abagereki uhereye kuri Alegizanderi Mukuru mu mwaka wa 336 mbere y’ivuka rya Yesu. Nk’uko umuringa uri hasi y’ifeza mu gaciro, ni ko n’abami b’Abagereki batari bafite ububasha buhambaye nk’ababanjirije muri Babuloni n’I Buperesi. Kandi nk’uko umuringa urusha ifeza n’izahabu gukomera niko n’ingoma y’Abagereki yigaruriye igice kinini cy’isi ugereranije n’izayibanjirije kandi imara imyaka myinshi (250) mbere yuko isimburwa n’Abaroma. Mu gice cya 8 na 11 niho Daniyeli avuga izina ry’ubu bwami mu buryo bweruye

• Amaguru yacyo yari ibyuma n’ibirenge byacyo byari igice cy’ibyuma n’igice cy’ibumba (34):

Ubwami bw’Abagiriki bwasimbuwe n’ingoma y’Abaroma kuva mu mwaka w’146 mbere y’ivuka rya Yesu. Roma yabaye ingoma ifite ububasha kuruta ingoma zose zayibanjirije (ubwami bukomeye nk’icyuma, Dan.2:40). Kandi nk’uko icyuma gifite agaciro kari hasi y’izahabu, ifeza n’umuringa, niko no ku ngoma y’Abaroma, rubanda rwari rufite ubwisanzure ku buryo bashobora no kwitabaza inkiko igihe uburenganzira bwabo bwahutajwe (reba Ibyak. 25:9-12).

Abaroma nibo babambye Yesu Kristo, abami bamwe ba Roma uhereye kuri Nero batoteje itorero mu gihe cy’imyaka igera kuri 250. Roma kandi yasenye urusengero rw’I Yerusalemu ndetse n’uwo murwa mu mwaka wa 70 nyuma y’ivuka rya Yesu. Nyuma y’igwa rya Roma, ntihari hongera kubaho ubwami busa naho ari bwo bwonyine buyobora isi nk’uko byari bimeze kuri Babuloni, Ubuperesi, Abagiriki n’Abaroma. Ahubwo hagenda havuka ibihugu byigenga, icyakora bimwe ni ibihanganye kandi bifite isumbwe rikabije ugereranije n’ibindi, yaba mu bukungu, ikoranabuhanaga, igisirikari n’ibindi. Birasa naho igihe turimo gihuye n’ibirenge by’icyuma (ubuhangange) kivanze n’ibumba, Amano 10 avugwa muri iki gice , niyo mahembe 10 avugwa mu gice cya 7 ari bo bami (cyangwa itsinda ry’ibihugu) bazategekana na Antikristo ( soma Ibyah.13 na 17). Ubwami bw’Antikristo, ubu bukora mu buryo bw’amayoberane (2 Tes.2:7), ariko igihe kizaza buzakorera ku mugaragaro (soma Ibyah. 13), ubwo Kristo azagaruka nibwo buzaba buyoboye isi gusa itorero ryo rizaba ryazamuwe gusanganira Yesu ku bicu (1Tes.4:13-18).

• Ibuye ryamenaguye igishushanyo ryarangiza rigakura rigakwira isi yose:

Iri buye ni Yesu Kristo , Yesaya yarikomojeho muri aya magambo, “Dore ndashyira muri Siyoni ibuye ry’urufatiro ryageregejwe, rikomeza imfuruka ry’igiciro cyinshi rishikamye cyane,..” (Yes 28:16) kuba ritararimbuwe n’intoki bisonura ko ubwami bwa Kristo buzaba buvuye ku Mana , ntabwo azaburagwa n’abantu. Kandi azategekera isi yose icyarimwe ntawe bahanganye. Amaze gukuraho ingoma z’abanyagitungu n’abanyarugomo; niyo mpamvu iyi ngoma yitwa iy’amahoro, iyo gukiranuka. Ni bwo amagambo yo muri Yesaya 2:4 aboneka no kuri rumwe mu nkuta z’inyubako z’umuryango w’Ababumbye I New York (Leta Zunze Ubumwe z’Amerika) azasohora, “…Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.”

Ndangije nifuriza abazasoma iyi nyigisho kuzabana muri buriya bwami bwa Kristo, ariko tuzirikana ko bitegurwa umuntu akiri muri uyu mubiri.
“Unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe y’ubwami, nk’uko nanjye unanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye.” (Ibyah.3:21)

Yanditswe na : Ange Victor UWIMANA

Src Agakiza