Umubwiriza 12:1 Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti”Sinejejwe na byo.”
Amahoro y’Imana abane namwe, Nishimiye kwibukiranya namwe ko dukwiriye gukorera Imana bijyanye n’Imbaraga yaduhaye, kuko igihe cy’ubusore kidahoraho.
Akenshi dutangirana ishyaka ariko burya ishyaka ry’Umurimo w’Imana rijya ridushiramo, atari uko twaguye gusa ahubwo kubera n’igihe, Imisozi wazamukaga ufite imyaka 20 siyo uzazamuka ufite 40, Ubwitange wahoranye ukiri umusore wabishaka utabishaka buzagabanuka,, Niyo mpamvu Ukwiye gukorera Imana utaravuga ngo sinejejwe nabyo.
Hari iminsi mibi ijya itubuza kwisanzura ngo dukorere Imana, umubwiriza we yavuze umubiri ( gusaza) ,Ariko nawe wavuga iminsi mibi yawe, Ubushomeri bwaba iminsi mibi, akazi kaba iminsi mibi, Urushako rwaba iminsi mibi ndetse no kugumirwa nako kwaba iminsi mibi, Ibanga ni rimwe Ni ukwemerera Yesu akaba ariwe udutwara ( Drive).
Aha ndagirango mutajya mu rujijo, kuko N’ubwo ishyaka runaka ryagushiramo kuko wabuze uko ubigira, ariko Umurimo w’Imana wo uguhoramo iyo Utarangaye, ndetse n’umuhamagaro urakomeza, ushobora kuba waragiraga ishyaka ryo kuririmba ariko kuko utakibishoboye Imana yagukoresha mu buryo bwo gutoza abaririmba, ushobora kutagenda imisozi ubwiriza ubutumwa bwiza, ariko wakwandika ibitabo bizafasha abandi, Ushobora no kubura umwanya kubw’imirimo ( Busnessa) Ariko wakoresha ubutunzi ugashigikira abafite imbaraga n’umwanya niyo mpamvu Nta rwitwazo rero, uko uri kose Imana iragucyeneye.
Ibyo tubiba nibyo tuzasarura, Reka twibuke Umuremyi iminsi mibi itaraza, Bizaturinda gusoza nabi no kwicuza.
Yesu abahe umugisha. Ernest R.