Uko byagenda kose Umugambi w’Imana kuri Wowe nta kizawuburizamo – Ev. Esron Ndayisenga

Ni nde wavuguruza imigambi yawe Mana ntawe ntawe ntawe

Uko byagenda kose Umugambi w’Imana kuri Wowe nta kizawuburizamo

Intang 48:14-15,17-19
[14]Isirayeli arambura ukuboko kwe kw’iburyo, arambika ikiganza cyako ku mutwe wa Efurayimu umuhererezi, arambika ikiganza cye cy’ibumoso ku mutwe wa Manase, anyuranya amaboko ye abizi, kuko Manase ari we wari imfura.

[15]Asabira Yosefu umugisha ati “Imana, iyo sogokuru Aburahamu na data Isaka bagenderaga imbere, Imana yantunze mu bugingo bwanjye bwose ikageza ubu,

[17]Yosefu abonye yuko se arambitse ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Aterura ukuboko kwa se ngo agukure ku mutwe wa Efurayimu, agushyire ku wa Manase.

[18]Yosefu abwira se ati “Ntugire utyo data. Uyu ni we mpfura, abe ari we urambika ikiganza cyawe cy’iburyo ku mutwe.”

[19]Se aranga ati “Ndabizi mwana wanjye, ndabizi. Uwo na we azahinduka ubwoko kandi na we azakomera, ariko murumuna we azamurusha gukomera, urubyaro rwe ruzahinduka amoko menshi.”

Nshuti,umuhanzi ejobundi yararirimbye ngo yanyuranyije amaboko,nubundi iraje inyuranye amaboko abatakwifuriza kujya Imbere muri byose babone ikinyuranyo.Ibibi byose bakugambiriyeho bazajya babona Imana ikora ikinyuranyo.Ngaho tuza umugisha w’Imana ukomeho

Umunsi Mwiza Utangira icyumweru.

Ev. Esron Ndayisenga