Uko umuntu asabana n’Imana
I petero 1:13-1
Twegerana n’Imana iyo turi abera mu ngeso zacu zose , mu kinyarwanda baravuga ngo ibisa birasabirana, Imana Iba ahatunganye niyo mpamvu iyo twitunganyije iza ikabana natwe tugasabana.
Gukingura inzugi z’umutima:
Ibyahishuwe 3:20
Muri iy’isi dufite byinshi tubika muri twe kandi biduhumanya kandi ntahandi binyura nuko tubikingurira .
*Bimwe byinjirira mu maso (ibyo tureba ),ibindi mu matwi (ibyo twumva),ibyo byose iyo bigeze mu mutima wacu biduhindura intekerezo bityo tukandura, reba neza ko Ibyo ukingurira kuza muri wowe by’ubaka ubugingo cg bihembura irari ry’umubiri gusa , ariko yesu adusaba kumukingurira umutima kugirango aze dusangire
(GUSABANA NAWE)
Gusenga :Efeso 6:18
Matayo 6:5-6 Kwihererana n’Imana.
Iyo ushaka gusabana n’Imana ushaka uburyo bwose wasengamo ariko , kuburyo wihererana nayo nta kirogoya itariyo yose , aha niho bamwe bahitamo kujya mu buvumo cg mu ishyamba no mu Byumba, icyo Imana ikenera ni umwanya wawe nayo gusa nta bindi, aha nagira inama abantu bategura amasengesho ko bajya bareka ibinezeza umubiri byose ahubwo umutima bakawerekeza ku Mana
urugero: Umwanya wafataga usoma inkuru zisekeje ku mbuga nkoranya mbaga wawukoresha usoma bibiliya cg wumva indirimbo n’inyigisho byamamaza ubwami bw’Imana.
Abantu benshi bategura amasengesho ariko bagatahira kwiyiriza ubusa bakareka Ibiryo gusa, nyamara kwiyiriza ubusa ni ukwima Umubiri ibyo urarikira byose biwunezeza.
Usanga Abantu bareka kugaburira umubiri mu Masengesho, ariko bakagaburira amarangamutima yabo.
Yesu yaduhannye Gusenga twarangiza tukinezeza tukabyamamaza, ibyo bituma ubwami bw’Imana butaguka muri wowe.
Kugendana n’Imana utunganye: (Itang 5:24)
Imana yishimira abantu batunganye kuburyo iyo wera ariyo igusanga aho uri mu kagirana ibihe byiza, Niko yasanze Enoki bakagirana ibihe byiza bikarangira Imwimuriye mu ijuru adapfuye .
IBITUBUZA GUSABANA N’IMANA
Gukunda iby’Isi (Yakobo:4:3-4)
Iyo umuntu akunda iby’Isi bituma abihozaho umutima Imana ntiyasabana nayo kuko umutima we uba uri kuby’isi gusa (aho ubutunzi bw’umuntu buri ninaho umutima we uzaba)
Uzagenzure iyo uganira n’umuntu ufite ibindi atekereza hari igihe umubwira ikintu ariko we atekereza Ibindi bityo ibyo umubwiye ntabyumve.
Uko Niko Imana itubwira bamwe barangariye mu isi ntibumve , kandi bituma batita kubyo Imana ivuga, maze nayo ikabihorera kuko batayitayeho.
*Ijambo ry’Imana riravugango nuko nimumara gukora iby’Imana ishaka muzahabwa ibyasezeranijwe . ntago wabikora rero utayihaye umwanya ngo ubyumve.
Kuba mu butware bwa kamere
Romains=8:5-8.
Kuyoborwa na Kamere bituma uhinduka umwanzi w’Imana kuko uyoborwa na Kamere n’imbuto wera ziba ari iza kamere, bigatuma utumvira Imana mubyo ikuyoboyemo byose.
Kutumvira Imana
(I Samuel 15:22)*
Kutumvira Imana biyitera kugutera Umugongo ikajya kureba abayumvira , abantu benshi bakunda gutamba ibitambo , ariko batumviye Imana kubera ko akenshi kumvira Imana babibona nk’igihombo kubera hari Inyungu byababuza, bagahitamo kuyiha ruswa mu kimbo cyo kuyumvira bakazana amaturo aturutse mu gukiranirwa kwabo, Niko yabwiye Sawuli ngo Imana ntago yishimira amaturo n’ibitambo kuruta kuyumvira.
INYUNGU YO GUSABANA N’IMANA
1.Tubaho mu mahoro
2.Umunezero
3.Kuryoherwa n’ubuzima
4.Kumenya amakuru y’ibikubaho.
5.Kurwanirirwa
6.Kutagira icyo ukena
7.Ubukire n’icyubahiro
8.Kuduha Ibyo isi yatwambuye
9.Ubugingo Buhoraho
Inyungu zo Gusabana n’Imana ni Nyinshi buri wese yabasha kuzitahura kuko nta gisa nabyo.
Be Blessed
Mweneso J. M. V.