Uku kwezi tube bugufi bw’Imana itwiyereke – Ev. Esron Ndayisenga

Uku kwezi tube bugufi bw’Imana itwiyereke

Kuv 33:21-23
[21]Kandi Uwiteka ati “Hariho ahantu bugufi bwanjye, nawe uzahahagarare ku rutare,

[22]kandi ubwiza bwanjye bukikunyuraho, nzagushyira mu busate bw’igitare, ngutwikirize ikiganza cyanjye ngeze aho marira kunyuraho,

[23]maze ngutwikurureho ikiganza cyanjye urebe mu mugongo hanjye, ariko mu maso hanjye ntihaboneka.”

Ezek 16:6,8
[6]“ ‘Nuko nkunyuzeho mbona wigaragura mu ivata ryawe ndakubwira nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.” Ni ukuri narakubwiye nti “Nubwo uri mu ivata ryawe ubeho.”

[8]“ ‘Nuko nkunyuzeho ndakwitegereza mbona ugeze mu gihe cyo kubengukwa, maze ngutwikiriza umwitero wanjye nambika ubwambure bwawe, ndetse narakurahiye nsezerana nawe, maze uba uwanjye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

Uwiteka yemere kukwiyereka muri uku kwezi kuko ni mu gihe araje abigenze neza mu byifuzo,mu masezerano,mu kazi,mu rugo, ku miryango,muri business,ku rubyaro….

Mwirirwe Amahoro

Esron Ndayisenga