Umuceri ni ingenzi mu kurinda indwara z’uruhu

Umuceri  ukungahaye ku munyungugu wa Manyeziyumu, Vitamini B6, Fosifore, Zinc na Kuwivure ariko ukaba ukennye ibyubaka umubiri.

Nk’uko bitangazwa ku rubuga rwa interinete ubuzima.rw ngo umuceri ni kimwe mu biribwa bifasha kurinda indwara z’uruhu aho ufasha ubuhehere bw’uruhu ugahorana umubiri w’itoto bitewe na vitamini E iwubonekamo.

Umuceri n’ingano bijya guhuza umumaro cyane cyane kuri vitamini B aho ishobora gutakara igihe ibyo biribwa bironzwe mu mazi cyangwa igihe  utegurwa unyuzwa mu mashini.ningombwa ko igihe woza uyu muceri wajya ushiramo ubwitonzi  kugira ngo utamaramo vitamini, Umuceri ni kimwe mu biribwa biribwa cyane mu Rwanda.

Ni ubwo bimeze  bityo, hari abantu batazi kuwuteka neza, ukaba ikivugecyangwa ugafatana  bikawukurizamo kubiha.

Uburyo bwiza bwo kuwuteka ukarushaho kuryoha.

Ugomba kwifashisha  Isafuriya, umuceri, amazi, isorori, igikombe, umunyu, umuriro ni byo ngombwa mu gutegura iryo funguro. Utegura iryo funguro, abanza gutoranya umuceri neza, akawuronga ku buryo uvamo imyanda iba yarivanzemo.

Hakurikiraho kuwupimisha igikoresho ari na cyo bakoresha bapima ingano y’amazi ari bushyirwe muri uwo muceri. Urugero, igikombe kimwe kiringaniye cyuzuye umuceri, bagereranya amazi angana n’icyo gikombe kimwe n’igice.

Nyuma, uwo muceri ushyirwa ku ziko ku muriro muke kandi utetse akirinda kuwupfundikira kugeza amazi abize no kwibuka gushyiramo umunyu. Iyo amazi amaze kubira, ni ngombwa kugabanya umuriro cyane no gupfundikira ariko hagasigara umwanya waho umwuka usohokera.

Si byiza ko utegura iryo funguro afunga ngo arumye. Amazi amaze kugabanuka neza, hatangiye kuzamo utwobo duto duto mu muceri icyo gihe uba wahiye neza. Icyo gihe ni bwo isafuriya ifungwa neza ndetse utetse akamaraho umuriro ariko akawurekera kuri ubwo bushyuhe mu gihe kitari munsi y’iminota 10.