Ezayi 55:8-11
[8]“Erega ibyo nibwira si ibyo mwibwira, kandi inzira zanyu si zimwe n’izanjye!” Ni ko Uwiteka avuga.
[9]“Nk’uko ijuru risumba isi, ni ko inzira zanjye zisumba izanyu, n’ibyo nibwira bisumba ibyo mwibwira.
[10]“Nk’uko imvura na shelegi bimanuka bivuye mu ijuru ntibisubireyo, ahubwo bigatosa ubutaka bukameza imbuto bugatoshya n’ingundu, bugaha umubibyi imbuto n’ushaka kurya bukamuha umutsima,
[11]ni ko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa ahubwo rizasohoza ibyo nshaka, rizashobora gukora icyo naritumye.
Kuv 2:2-6,9-10
[2]Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu.
[3]Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwo mwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi.
[4]Mushiki we aramwitarura, ngo amenye ikiri bumubeho.
[5]Umukobwa wa Farawo amanurwa no kwiyuhagira mu ruzi, abaja be bagendagenda ku nkombe y’uruzi, abona ka kato mu rufunzo atuma umuja we kukazana.
[6]Agapfunduye abonamo uwo mwana, umwana ararira. Aramubabarira ati “Uyu ni umwana w’Abaheburayo.”
[9]Umukobwa wa Farawo aramubwira ati “Jyana uyu mwana umunderere, nzaguhemba.” Uwo mugore ajyana uwo mwana, aramurera.
[10]Umwana arakura, amushyira umukobwa wa Farawo, ahinduka umwana we. Amwita Mose ati “Ni uko namukuye mu mazi.”
Nshuti bene data
Tugume mu mugambi wayo tuzabaho
Mu mugambi wayo benshi bagwa imbere yawe ukabaho
Imana iguhisha no mu busa busa
Niba Imana yaravuze ko uzaba uku n’uku nta kizabuza umugambi wayo gusohora
N’ibyo ubona uhura na byo ni ubuhamya buzagufasha kuba mu mugambi wayo.
Muhumure nk’uko Mose yanyuze mu bikomeye akaba ukomeye
Yosefu na we byamubayeho na Hana
Ariko iyo uzaba ukomeye wigishwa n’abarimu bakomeye
Muhumure Imana irinda icyo yatuvuzeho ni yo mpamvu tukiriho
Mwene so
Ev Ndayisenga Esron