Billy IRAKOZE mu gitaramo “Youth in Praise Live Concert (urubyiruko mu guhimbaza Imana)”, kizagaragaramo Gabby KAMANZI, Aline GAHONGAYIRE
Iki gitaramo kizaba ku ya 30/3/2019, guhera 17:00 kuri Kigali Convention Center.
Ni igitaramo kizagararamo Alarm Ministries, Aline Gahongayire, Joana KALISA, na Gabby KAMANZI.
Irakoze Billy wateguye iki gitaramo abifashijwe na Moriah Entertainment Group, amaze imyaka 10 atangiye kuririmba ku giti cye, ndetse ubu amaze gusohora alubum 2.
Iki igitaramo kizabera kuri Kigali Convention Center, guhera 17:00 (nimugoroba).
Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 15000 muri VIP, na 5000 frw ahasanzwe.