Umumaro w’Umwuka Wera – Past. Mutegarugoli Angélique

“Shalom shalom. UMWAMI wacu Yesu ashimwe iteka. Nitwa MUTEGAR UGORI Angélique, nkaba nifuje ko tuganira ijambo rifite uyu mutwe :

Dusome :

 Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”

 -Intu 1 : 8

Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.

 -Intu 2 : 4

Nkuko mubizi turi mugihe cyo kwibuka ibihe byiza bya PENTEKOTE, itwibutsa isukwa rya Mwuka Wera

Umwuka Wera yavuzwe mu isezerano rya kera n’umuhanuzi Yoweli, ko ari isezerano Imana itanze, avuga ko mu munsi y’imperuka hazasukwa izo mbaraga. Yoweli 2 :28-29

Yesu nawe yararishimangiye ko akwiye kugenda ngo yohereze uwo mwuka.

kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”

 -Lk 24 : 49

“Ariko ndababwira ukuri yuko ikizagira icyo kibamarira ari uko ngenda, kuko nintagenda Umufasha atazaza aho muri, ariko ningenda nzamuboherereza.

 -Yh 16 : 7

Ibyo Data yasezeranyije nibyo Umwuka Wera : bivuze ko amasezerano yose ahishwe mu Mwuka Wera, ibyo  IMANA yavuze bihishwe  mwuka WERA.  Kuko Umwuka niwe usohoza imigambi yose y’Imana.

Mbega uburyo ukeneye UMWUKA Wera ngo ubashe Kumenya IMANA, KUKO NTIWAYIMENYA UMWUKA ATAYIGUHISHURIYE.

1.            Umumaro w’umwuka Wera mu gukizwa k’umuntu : Umwuka Wera agira uruhare runini kuko niwe uhishura ijambo ry’IMANA  iyo ririmo ribwirizwa  kandi ni we wemeza abantu icyaha.

Mu itangiriro ryiremwa, umwuka wera niwe waremye byose, ngo umwijima wariutwikiriye ibiri ho ariko hejuru yabyo haro imbaraga z’umwuka w,Imana niko Bibiliya ibyita ariko uwo mwuka w,Imana ni nawo Mwuka Wera. Ni nako ubuzima bw,umuntu utarizera Yesu buba buri mu mwijima, haha hakenewe umurimo Wa Mwuka Wera muri we ngo ave muri uwo mwijima w’urupfu.

Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi.

-Intang 1 : 2

Atuyobora inzira yo kuva mu kinyoma cy’umwijima w’icyaha akatwinjiza mu mucyo w’ukuri kw’ijambo ry’Imana, aho tubyarwa ni jambo maze tugahinduka abana b’Imana.

Agira ubushobozi bwo kutwemeza icyaha, akaduha n’ubushobozi bwo kwihana akatwongera ubushobozi bwo kwizera ko twababariwe,  akatwemezako turi abana  b’Imana kandi niko turi kuko, kuko ikibyawe n’umubiri ni umubiri  ariko ikibyawe n’umwuka ntacyo ni umwuka

(Ubwo azaza azatsinda ab’isi, abemeze iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka;

iby’icyaha,)

kuko batanyizeye n’ibyo gukiranuka kuko njya kwa Data, kandi namwe muzaba mutakimbona, n’iby’amateka kuko umutware w’ab’iyi si aciriweho iteka.

  “Ndacyafite ibyo kubabwira byinshi, ariko ubu ntimubasha kubyihanganira.

2. Umumaro w’umwuka wera mu gukura k’ubuzima bw’umukristo (Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa, Rom 8 : 26)

a. Umufasha : ubuzima bw’umukristo nirwo rugendo rwe rwo kurya mu ijuru, ni imibereho yose aba abayemo ku a aho ahindukiye uwizera ,aba agomba kuyoborwamo nuwo Mwuka Wera, ariko anahuriramo nibimugerageza byinshi, Umwuka Wera amufasha kunesha ibyo bigerageza. Niyo mpamvu Yesu yavuze ngo simbasize mwenyine nzaboherereza umufasha.Rom 8 :26

Kubw’intege nke zacu dukwiriye umufasha

Kubw’intambara dufite mu isi dukwiriye umufasha

Kubw’ibigerageza duhura nabyo dukwiriye umufasha

b.            Umuyobozi : Ikindi si umufasha gusa ahubwo ni n’umyobozi (Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azavuga, kandi azababwira ibyenda kubaho. Yh 16 : 8-13) kuko urugendo ari rurerure, kandi dukeneye Kumenya amakuru yaho tuva, aho tugeze ariko cyane cyane amakuru yaho tujya. Nawundi wayaduha uretse Umwuka Wera. Gal 5 :16

c.             Umwigisha : Ikindi atubera umwigisha . « ariko Umufasha ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose. Yh 14 : 26 »

Umwuka Wera akora umurimo muri twe akaduha ubushobozi bwo gusa n’Imana, yica ingeso zose za kamere muri twe, akameza muri twe imbuto z’umwuka Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe.

 -Rom 8 : 9

ahubwo mwahawe umwuka ubahindura abana b’Imana : abaragamwa na Kristo kdi duhanamwa nawe ubwiza. Rom 8 : 14-17

3.            Umumaro w’umwuka Wera mu muhamagaro : ni ubuzima bwo gukorera IMANA .

Imana ntiyaducunguriye kuba abakozi bayo oyaaa, ahubwo yaducunguriye kuba abana bayo bwite, ariko iyo Twinkie muri Kristo Yesu dusangamo imirimo yatwiteguriye kera ngo tuyigenderemo, muri Kristo iratwemera, ikatwizera ikatugabira kuyikorera. Umuntu nka est nanjye twakurahe ubushobozi bwo gukorera Imana ? Umwuka wera arabuduha ubwo bushobozi.   

Kugira umuhamagaro ni ukugira umurimo mubwami bwa Data, ntabashomeri Imana yigeze iteganya kugira mubantu bayo.

Niyo mpamvu uwo mwuka atanga impano arizo bikoresho by’umunyamuhamagaro. 1cor 12 :..

Galates : 5 :22

Imbuto z’umwuka= zidushushanya na Data Gal 5 : 22-23

Impano z umwuka= ubushobozi bwo gukorera Imana. 1cor12 : 4-11

4.            Umumaro w’umwuka wera mu buzima  bw itorero  no gutegura umugeni wa Kristo

I.             Itorero : ni ubuzima bw,abantu batandukanye bahurijwe hamwe, bafite intambara imwe yo gusa no kugenda nka Kristo, bahujwe no kwizera.

A. Umwuka Wera azana ububyutse : Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mwami Imana,

 -Intu 3 : 19

B. Ivugabutumwa : Imana ivugisha umwuka wera, umwuka wera akavugisha akanwa k’abavugabutumwa, kdi umwuka wera agaherekeza uwo murimo, abakizwa bakiyongera, kdi agashoboza abantu b’Imana kuvuga bashize amanga nka Petero.

Petero abwiriza abantu 3000

Aha abavugabutumwa kubwiriza bashize amanga actes 4 : 8-10

Atuma ab’itorero bose bahuza umutima,basabirana actes 4 : 24, 31

Atuma  abitorero bose basangira ibyabo banezerewe actes 2 :44

Ahugura ab’itorero ndetse agahana  actes 5 : 1-11

Niwe muyobozi w’itorero : Efeso 4 :11 aha  bamwe kuba intumwa, abahanuzi, abungeri, abigisha n’ababwirizabutumwa bwiza.

II.            Gutegura umugeni Wa Kristo : kuko Yesu yasize avuze ngo nzagaruka mbajyane ngo aho ndi namwe Abe ariyo muba.

Umwuka Wera niwe ukora uwo murimo wo kweza iryo torero ngo rizasangwe  ryiteguwe.

Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo.

 -Yh 14 : 3

ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye

aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge.

 -Ef 5 : 26-27

Wowe umukeneye hehe muri ibyo byiciro twavuze haru guru? Muri byose. Burya umaze gukizwa ukeneye kubaho mubuzima bwuzuye kdi buyoborwa na Mwuka wera, ntiwibagirwe ko hari imirimo twaremewe kera muri Kristo Yesu ngo tyigenderemo, tuyishobozwa na Mwuka wera, ntibirangirira aho, kuko iherezo  ni kubicu, amababa uzagurukisha uzayahabwa na Mwuka Wera.

Reka tugumane inyota yo kumushaka.

Murakoze.”

Past  Mutegarugoli Angélique