Mat.26: 40. Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe? 41. Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”
Hari igihe umuntu aba ashaka gukiranuka, yumva ashaka kuba umukristu mwiza umutima we ubishaka rwose ariko umubiri ukamunanira neza ukamurusha imbaraga, abakristu benshi nibwo buzima biberamo. ikizakubwira umuntu umeze gutyo: arasenga buri cyumweru ntasiba murusengero, mumasengesho ntasiba, yemwe yagira n’imirimo mu itorero: ari umuririmbyi,yitanga cyane,…… ariko akaba afite ibyaha byamunaniye kureka, uzasanga hari umuntu utangira umwaka yihana gusambana ariko umwaka ugashira agatangira undi akibikora. impamvu itera ibyo byose ntayindi: mumutima we aba yumva ashaka gukiranuka ashaka kureka ibyaha ariko imbaraga z’umubiri we ari nke cyane
Yesu nawe ibyamubayeho bisa nabyo: yumvaga ashaka kudupfira ariko akumva imbaraga ze ari nke akumva kujya kumusaraba atazabibasha, ibyo nibyo byatumye azamuka umusozi maze yinginga abigishwa b’inkoramutima ze ngo bafatanye gusenga, Yesu ajya mugashyamba Getsimane gusenga, ngo arasenga agaruka ubugira 3 kose asanga babigishwa be bisinziriye ntacyo bibabwiye, arababaza ati: ntacyo bibabwiye ko umutima ariwo ukunze umubiri ukaba ufite intege nke? ati basi mwihangane mubane maso nanjye isaha imwe gusa dusenge!
ibyo ntibabyumva nubwo babimwemereye, agarutse asanga baracyasinziye (hari abantu bibera mubuzima bwo gutanga ibyifuzo ngo babasengere bo batisengera, ndabikubwiye nutisengera amasengesho y’abandi ntaho azakugeza).
Yesu ntiyita kubigishwa bamutereranye: ngo arakomeza arasenga, kugeza ubwo ibyuya bye byahindutse nk’amaraso. Nabera sindabona umuntu aho asenga hakaza amaraso mukimbo cy’ibyuya.
nshuti yanjye muvandimwe, nubona icyaha cyarakunaniye kukireka, ugahora wihana gusambana ariko ukanga ugakomeza kubikora, ugahora wihana kwiba ariko ugakomeza kwiba, ugahora wihana kubeshya ariko ukanga ugakomeza kwiba,…….. ntuzicare ngo utuze bikimeze gutyo, kuko nukomeza kubyicarana gutyo amaherezo uzabura ubugingo neza! Ugomba gufatira urugero kuri Yesu nawe ugasenga kabone nubwo haza amaraso mukimbo cy’ibyuya ariko ukabona imbaraga zo kunesha.
Reka nkubaze: iyo imbaraga za Yesu zikomeza kuba nke umutima ugakomeza ugakunda ariko umubiri ugakomeza ukagira intege nke, agatinya kujya kumusaraba ingaruka zari kubaho ni izihe? iyo imbaraga za Yesu zikomeza kuba nke agatinya kujya kumusaraba byari kurangira tudacunguwe, ibyo gucungurwa byari kuba birangiye.
icyo bisobanuye ni iki rero: nawe umubiri wawe nukomeza kugira intege nke, ugakomeza ugasambana, ukiba, ukabeshya,…….. nubwo umutima wawe ukunze gukiranuka, nubwo uhora murusengero….. nutabona imbaraga zo kunesha ibyo byaha uhoramo ntakabuza uzapfa rubi nk’abatarigeze kugera murusengero.
Luka 22:43.Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga44.kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n’ibyuya bye byari bimeze nk’ibitonyanga by’amaraso bitonyanga hasi.
Ndagirango tugire umwete wo kwegera Imana, ntiturambirwe gusenga, ntiturambirwe gusaba Imana imbaraga,…. tugire umwete wo gusenga kabone nubwo twabira amaraso mukimbo cy’ibyuya ariko tuneshe ibishaka kutubuza ubugingo. Reba ko nawe ntabyaha byakunaniye kureka, nyamara izina ry’ubukristu urarisazanye! Ihererane n’Imana uyisabe imbaraga zo kunesha, ni ukuri ntago izazikwima kuko icyatumye itanga umwana wayo nukugirango njye nawe tubone ubugingo
mwakoze gukurikira ijambo ry’Imana, Uwiteka abongerere imbaraga zo kunesha, ndabakunda cyane!
Umwigisha: Ev. J.Paul Munyeshyaka