Umva imirindi yo gutabarwa – Ev Ndayisenga Esron

Umva imirindi yo gutabarwa – Ev Ndayisenga Esron

2 Ingoma 20:17
[17]Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwireme inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe Bayuda n’ab’i Yerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.’ ”

Kuv 14:13
[13]Mose asubiza abantu ati “Mwitinya mwihagararire gusa, murebe agakiza Uwiteka ari bubazanire uyu munsi, kuko Abanyegiputa mwabonye uyu munsi mutazongera kubabona ukundi.

Imig 25:11,15,25
[11]Ijambo ryizihiye rivuzwe mu gihe gikwiriye,Ni nk’amatunda y’izahabu ku mbehe y’ifeza.

[15]Kwitonda ukarindīra byemeza umutware,Kandi ururimi rworoheje ruvuna igufwa.

[25]Nk’uko amazi afutse amerera umutima waka,Ni ko n’inkuru nziza zimera zivuye mu gihugu cya kure.

Nshuti nkunda,ahari umaze igihe umeze nka wa muririmbyi waririmbaga ngo Mana nduburira amaso yanjye ku misozi ngo mbese gutabarwa kwanjye kwava hehe.

Ijambo ryiza mu gihe gikwiye ugiye kubona igisubizo kuko Imana yumvise gusenga kwawe.Ibyo bikurushya bicogojwe n’Iyera.

Mugire umunsi mwiza