Intego: Umwanzi wawe arizwa no kukubona useka
1 Sam 24:17-18
[17]Nuko Dawidi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati “Yewe mwana wanjye Dawidi, iryo jwi ni iryawe?” Maze Sawuli acura umuborogo ararira.
[18]Aherako abwira Dawidi ati “Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza, ariko jye nkakwitura inabi.
Imig 11:27
[27]Ugira umwete wo gushaka ibyiza aba yishakiye gukundwa,Ariko ushaka kugirira abandi inabi, izamugaruka.
Muri make ntatinze rero
Humura kuko Imana ni yo ihora.Uwakugiriye nabi natisubiraho azabibazwa .Abanyarwanda ni bo bavuze ngo gira neza wigendere ariko kandi burya n’inabi uyisanga imbere.
Mugire uwa kabiri mwiza.
Mbahoza ku mutima
Ev. Esron Ndayisenga