Umwuka wera adufasha gusenga uko bikwiye
Rom 8:26-28
[26]Uko ni ko n’Umwuka adufasha mu ntege nke zacu kuko tutazi uko dukwiriye gusenga, ariko Umwuka ubwe ni we udusabira aniha iminiho itavugwa,
[27]kandi Irondora imitima izi ibyo Umwuka atekereza, kuko Umwuka asabira abera nk’uko Imana ishaka.
[28]Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,
Nshuti,nimuze dushake Uwo Mwuka Wera ni We utuyobora ku gikwiye.
Iyo ufite Mwuka Wera byose bigenda neza kandi no muri iyi minsi twitegura Pentecost ndagusabira kuzura Umwuka Wera.
Mugire uwa kane mwiza aho muherereye hose.
Ndabakunda
Ev. Esron Ndayisenga