Umuyoboke wa Yesu wese, afite umuyobozi. Uwo muyobozi ni Umwaka Wera. ‘Uwo Mwuka w’ukuri naza azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga ku bwe, ahubwo ibyo azumva ni byo azvuga, kandi azababwira ibyenda kubaho.’ Yohana 16:13.
Umwuka akwereka inzira ukwiye kunuyuramo kugira ngo ugere ku kigero gikwiriye. Iyo umwumviye, hari amasomo wiga:
Wiga kwishingikiriza ku Mana kurenza uko wowe wiyiringira. Umukristu wumva yihagije; adakeneye kwisunga Imana, afite ingorane. Samusoni yari azi ko yihagije, yanga gukurikiza ubuyobozi bw’Imana. Igihe yisanganga aziritse ubwo yagurishwaga na Delila ku Banyalisitiya, yari azi ko arabarwanya nk’uko yari asanzwe abigenza.
‘Maze aramubwira ati “Wapfa Samusoni, Abafilisitiya baragusumiye.” Arakanguka yibwira ko yisohokera nk’ubundi akikunkumura, ariko yari atazi ko Uwiteka yamuretse.”
Kubaho ubuzima butsinda ni ukubaho wishingikirije ku Mana gusa, aho kwiyizera. Na Yesu yaravuze ati, ‘…kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite.’ Yohana 15:5.
Irindi somo Umwuka Wera yigisha, atuma umuntu ahindura imitekereze ye.
Imitekerereze y’umuntu, akenshi iba ishingiye ku byifuzo, amahitamo ndetse n’intumbero ye. Nyuma yo gusenga amasengesho yuzuyemo ibyifuzo bye, Dawidi yahinduye ibitekerezo bye, ubundi asenga agira ati, ‘Uwiteka Mwami, ni wowe mpanga amaso, Ni wowe niringira…’
Nawe ni ryo sengesho ukwiye guhora usenga.