UMWUKA WERA MU BUZIMA BW’UMUKRISTO
(Igice cya 1)
Ibyakozwe n’Intumwa 19:2- Arababaza ati”Mwahawe Umwuka Wera, mutangiye kwizera?” Baramusubiza bati”Ntabwo twari twumva yuko Umwuka Wera yaje.”
Uno munsi ntangiye inyigisho ku Mwuka Wera. Impamvu y’iyi nyigisho n’uko abantu benshi bavuga ko batigeze babatizwa mu Mwuka. Benshi bamaze imyaka mu gakiza, bakora imirimo itandukanye mu nsengero babamo.
Paholo ahura n’abigishwa ba Yohana w’Umubatiza ababaza niba barabatijwe mu Mwuka. Bamusubiza bati: “Ntabwo twari twumva y’uko Umwuka Wera yaje”!.
Abantu benshi bameze nk’uko abo bigishwa bari bameze. Bazi ko Umwuka Wera yaje, ariko ubwabo ntibazi uko ameze, ntibazi uko kubatizwa mu Mwuka bimera, ntawe batunze, bamwumvana abandi.
Niba uri muri icyo cyiciro, birababaje kuko ubuze ikintu kinini ubuzima bwawe bw’Umwuka bukeneye. Ariko ntutinye kuko iri somo rigamije kubyutsa inzara n’inyota byo guhura n’Imana no kwakira Umwuka Wera.
Hari ibibazo 2 mvugaho none.
- N’iki cyateye bariya bigishwa kutamenya iby’Umubatizo w’Umwuka Wera? Umuntu yatekereza ko Yohana Umubatiza atigeze agira icyo abigisha. Matayo (3:11) atwereka ko mu ikubitiro Yohana yababwiye ko we ari integuza ya Yesu wagombaga kubatirisha abantu Umwuka Wera. Abigishwa barabyumvise babisiga aho! Abakristo benshi bameze nk’abo bigishwa. Bazi ko bibaho ko abantu babatizwa mu Mwuka ariko benshi ntibirababaho nta n’icyo bakora kugirango bibagereho. Birababaje!
- N’iki gitera abantu bo mu bihe turimo kutifuza kubatizwa mu Mwuka Wera? Impamvu ninshi: kubaho mu bukristo bw’imihango, akamenyero, kudashaka kumenya, kudasoma Ijambo ry’Imana, kunyurwa n’urwego ruto umuntu ariho rwa gikristo, etc.
Igitondo cyiza!
Prof. Fidèle Masengo, PhD, The CityLight Foursquare Gospel Church