“4. Urukundo rurihangana rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, 5. ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, 6. ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi ahubwo rwishimira ukuri,7. rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose, rwihanganira byose.8. Urukundo ntabwo ruzashira.”
(1 Abakorinto 13:4-8)
Urukundo rw’Imana rurangwa niki?
Kumenya ibiranga urukundo rw’Imana, bigufashe kugira urukundo rw’ukuri,kandi ntiwusuzugure kuko imbaraga zigushoboza Imana yemeye kuziha abizera Yesu by’ukuri.
Rev. Karayenga Jean Jacques