Uwiteka adutabare mu makuba,ni we buhungiro – Ev Ndayisenga Esron
Nahumu 1:7
[7]Uwiteka ni mwiza, ni igihome ku munsi w’amakuba kandi azi abamwiringira.
Mt 11:28
[28]“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.
Zab 50:15
[15]Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago,Nzagukiza nawe uzanshimisha.”
Zab 20:2-3,7
[2]Uwiteka akumvire ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago,Izina ry’Imana ya Yakobo rigushyire hejuru.
[3]Ikoherereze gutabarwa kuva ahera h’urusengero,Iguhe imbaraga ziva i Siyoni.
[7]None menye yuko Uwiteka akiza uwo yasize,Azamusubiza ari mu ijuru rye ryera,Azamushubirisha imbaraga zikiza z’ukuboko kwe kw’iburyo.
Zab 120:1
[1]Indirimbo y’Amazamuka.Mu mubabaro wanjye natakiye Uwiteka,Aransubiza.
Nshuti ,iki gitondo ndagushishikariza kuburira amaso yawe kuri Nyagasani we murengezi wacu utabasha kudutererana na rimwe.Umurirumbyi ati Nimuhumure izaturengera.Umwanditsi we ati ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatwomora.
Icyacu ni ukomatana na we gusa ibindi tukabimuharira. Yosuwa 14:8.
Amen
Ev. Ndayisenga Esron