Uwiteka agusiburire amariba, agushyire ahagutse – Ev. Ndayisenga Esron

Uwiteka agusiburire amariba, agushyire ahagutse – Ev Ndayisenga Esron

Itangiriro 26:14-15,18,22
[14]Yari afite imikumbi n’amashyo n’abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari.

[15]Amariba yose abagaragu ba se bafukuye, Aburahamu se akiriho, Abafilisitiya bari bayashibishije ibitaka.

[18]Isaka asibūza amariba bafukuye, Aburahamu se akiriho, kuko Abafilisitiya bari bayasibye, Aburahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.

[22]Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”

Muvandimwe, Imana yabishobora,ibyo utekereza ko bitagishobotse yabikora.Ibitaka bashize mu iriba ryawe,mu kazi,mu muryango,muri quartier, muri business,iwawe mu rugo….biracyashoboka.Imana ikuremere Rehoboth yawe.Uwiteka agushyire ahagutse umutima wishime kuko umutima uhahaze ujugunya amahoro yawo

Mugire Umunsi wuzuyemo kwaguka.


Ndabakunda.