Uyu munsi agire ibyo amenya kuri wowe – Ev. Ndayisenga Esron
Yh 4:4
[4]yiyumvamo ko akwiriye kunyura i Samariya.
Mark 8:2-3
[2]“Aba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya.
[3]Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.”
Yh 5:6
[6]Yesu amubonye aryamye amenya yuko amaze igihe kirekire arwaye, aramubaza ati “Mbese urashaka gukira?”
Hallelujah !Nshuti nziza.
Iri jambo ni ubundi buhanuzi kuko Uwiteka ari mu ruhande rwawe aramenya n’ibikuzitiye byose.
Ni uburwayi se? Ni ibibazo by’imibereho se? Ni mu kazi se?Ni muri business se?Ni muri famille se? Ni muri quartier se?Ni mu manza se?Ndagusabira ko uyu munsi Uwiteka yiyumvamo kunyura iwawe kandi arasiga hari ibyo ahindura.
Mugire umunsi mwiza
Ev. Ndayisenga Esron